AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

PREZIDA KAGAME YITABIRIYE INAMA KU IKORANABUHANGA MU BUFARANSA

Yanditswe May, 17 2019 12:36 PM | 5,001 Views



Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama ku ikoranabuhanga ibera i Paris mu Bufaransa, aho yasabye ko Afurika ikwiye guhuza ikoranabuhanga n’itumanaho kugirango servisi zirebana naryo zirusheho guhendukira abanyafurika bose aho kugirango buri gihugu kibe nyamwigendaho.

Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Senegali Macky Sall bahaye abitabiriye inama ku ikoranabuhanga izwi nka VivaTech berekanye inyota umugabane wa Afrika ufite mu kuzamura ubukungu bwo bushingiye ku ikoranabuhanga, kandi ngo hari byinshi bimaze gukorwa kuri uyu mugabane.

Perezida Kagame yashimangiye ko kugira ngo Afurika igere ku iterambere yifuza ari uko ibihugu biyigize bikwiye guhuza imikorere irebana n’ikoranabuhanga kugira ngo by’umwihariko serivisi zirishingiyeho zirusheho guhendukira abaturage.


Perezida wa repubulika unakuriye ihuriro ry’abaprezida bari muri smart Africa iharanira ko afrika yazamuka biciye mu ikoranabuhanga, yasobanuye ko abanyafrika bagenda bamenya akamaro k’ikoranabuhanga kandi ngo ubuyobozi bugomba gushora imari mu bikorwaremezo bikenewe, hakanashyirwaho gahunda ihamye igamije guha ubumenyi bufatika mu ikoranabuhanga hashyirwaho amashuri yabugenewe.

Perezida Macky Sall wa Senegal, we yagaragaje ko  Afurika idakwiye gusigara inyuma mu Isi y’ikoranabuhanga, bityo ngo rikwiye kuba umuco bihereye mu bakiri bato. Gusa, ariko yagaragaje ko guhenda kwa internet biri mu bituma imishinga myinshi itagerwaho uko bikwiye.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko amashuri mpuzamahanga  yatangiye gukorera mu Rwanda nka Carnegy Melon, Kaminuza nyafrika yigisha imibare (AIMS), iyigisha ibirebana n’imiyoborere (ALU) n’izindi, zitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu guha ubumenyi urubyiruko rufite impano no guhanga udushya mu ikoranabuhanga.


Perezida wa Senegal Macky Sall ashimangira ko mu myaka 5 iri imbere igihugu cye kizashora imari ya miliyoni zisaga 6 z’ama euro mu bikorwa bijyanye no kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga.

Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize