Yanditswe May, 12 2019 12:02 PM | 5,386 Views
Ku bufatanye n'umushoferi wa Taxi voiture watanze amakuru, Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura yafashe abagabo 3 bacuruza ibiyobyabwenge; berekanywe kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2019.
Aba bagabo bafatanywe utubule 8000 tw'urumogi, ubu bakaba bari gukurikiranwa.
Polisi y' u Rwanda irashimira ubufatanye n'abaturage mu gukumira no kurwaya ibyaha batangira amakuru ku gihe. Polisi y’ u Rwanda yahise iboneraho umwanya wo kwibutsa ko usibye kuba ari n'icyaha gihanwa n'amategeko, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ari n'intandaro yo kwishora mu bindi byaha bitandukanye.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Uramutse ubonye abacuruza cyangwa abakoresha ibiyobyabwenge waduha amakuru kuri nomero zacu zitishyuzwa”
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru