AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

PM Dr. Ngirente yitabiriye inama ku ngamba zo guca inzara n’imirire mibi ku isi

Yanditswe Nov, 28 2018 22:44 PM | 12,157 Views



Ministiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente uri i Bangkok muri Thailande aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku kwihutisha ingamba zo guca burundu inzara n’imirire mibi ku isi, yavuze ko iyi nama ari umwanya ukomeye wo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo iyo ntego igerweho muri rusange.

Yasangije abayiteraniyemo intambwe yatewe n’u Rwanda n’intego rufite mu guhangana n’inzara n’imirire mibi bitarenze umwaka wa 2025.

Ministiri w’intebe  Dr. Ngirente yanakurikiranye kandi umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda n’ikigo cy’ubushakashatsi mu birebana na politiki z’ibiribwa ku rwego mpuzamahanga, aho ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda hari ministiri w’u buhinzi n’ubworozi  Dr. Gérardine Mukeshimana naho ku ruhande rw’icyo kigo hari umuyobozi mukuru wacyo Dr.Shenggen Fan, wanaje kugirana ibiganiro na Ministri w’intebe Dr Ngirente aho i Bangkok.

Tugarutse kuri iyi nama yatangiye kuri uyu wa gatatu,  ihurije hamwe abayobozi, impuguke, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa ku ngingo irebana no guca inzara n'imirire mibi, baturutse hirya no hino ku isi, baganira ku cyakorwa mu kwihutisha ingamba zo gukora ubuhinzi busubiza ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, guca inzara n’imirire mibi.

Bisobanurwa ko kongera imbaraga mu kwihaza mu biribwa no kugira indyo iboneye ni ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye umuryango w’abibumbye wihaye, aho intego ya kabiri muri 17 zigize iyi gahunda igaruka ku  Kurandura burundu inzara, kugera ku kwihaza mu biribwa, kugira imirire iboneye kandi ihagije no guteza imbere ubuhinzi burambye. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura