PM Ngirente yasabye abashinjacyaha barahiye gukoresha neza ububasha bahawe

AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Inzu zirenga 130 zasenywe n’ubutaka bwatembye bukava aho bwari buri – Soma inkuru...
  • Amafaranga ya leta miliyari 5.7 Frw yakoreshejwe nabi mu 2019/2020 – Soma inkuru...

PM Ngirente yasabye abashinjacyaha barahiye gukoresha neza ububasha bahawe

Yanditswe Apr, 22 2021 15:16 PM
24,606 Views



Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yasabye abashinjacyaha barahiye gukoresha neza ububasha bahawe, bakora iperereza ryimbitse no kurushaho gutegura neza amadosiye mbere yo kuyaregera inkiko.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yakiraga indahiro z’Abashinjacyaha bo ku Rwego rw'Igihugu, Urwego Rwisumbuye no ku Rwego rw'Ibanze baherutse gushyirwa n'Inama y'Abaminisitiri.

Mu butumwa Minisitiri w’Intebe yageneye abarahiye, yababwiye akamaro k'umurimo bakora n'uruhare runini ufite mu kubahiriza amategeko Igihugu kigenderaho.

Yagize ati "Mu menye akamaro k'umurimo mukora n'uruhare runini mufite mu kubahiriza amategeko Igihugu kigenderaho, no kugeza ubutabera kuri bose." 

Yabasabye kuwukora kinyamwuga buzuza neza inshingano barahiriye.



James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED