Yanditswe Dec, 22 2017 22:00 PM | 5,698 Views
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente kuri
uyu wa Gatanu yakiriye indahiro z’abashinjacyaha batatu bo ku rwego
rw’ibanze abasaba kuzaha uburemere
kwihutisha amadosiye arebana n’ibyaha bibangamiye umutekano w’igihugu birimo
ruswa, kunyereza umutungo, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.
Igena Marie Louise, Uwimana Angelique na Twagirayezu Ildefonse nibo
barahiriye imbere ya Minisitiri w’Intebe kuzuzuza inshingano nshya bahawe ni
nyuma yo kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 5 z’ukwezi kwa 12 mu
2017.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabasabye kuzabyaza umusaruro icyizere bagiriwe n’igihugu anabibutsa indangagaciro zikwiye kubaranga mu kazi binjiyemo. Aba bashinjyacyaha bavuga ko inshingano nshya binjiyemo bumva neza uruhare rwazo mu guteza imbere igihugu, ibi ngo bizahora bibatera imbaraga mu kuzuzuza neza.
Minisitiri w’Intebe kandi yibukije aba bashinjacyaha ku rwego rw’ibanze bimwe mu byaha bikomeje kugaragara mu gihugu abasaba uruhare rwabo mu kubihashya. Minisitiri w’Intebe yanongeye kwizeza ubufatanye urwego rw’Ubushinjacyaha mu kurwongerera imbaraga kugira ngo rukomeze kugira uruhare rugaragara mu gushimangira iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru