Yanditswe Jun, 19 2019 10:16 AM | 8,358 Views
Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, ikaba yarateguwe n’umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’ igifaransa OIF, Abafatanyabikorwa bawo ndetse na Perezida wa Tchad Idriss DEBY ITNO.
Mw’ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ndetse no gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Yavuze ko mu Rwanda 98% by’abakobwa biga amashuli abanza, 61% by’abadepite mu ntekoishingamategeko ni abagore, nao 50% by’abagize gouvernement nabo ni abagore.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa Louise Mushikiwabo we yavuze ko nubwo we ku giti cye yagize amahirwe ijwi rye rikumvikana ndetse kuri ubu akaba afite akazi keza, hari abagore benshi ijwi ryabo ritarashobora kumvikana . Muri mandat ye Mushikiwabo yavuze ko ashyize imbere ibijyanye no guharanira uburenganzira bw’abagore.
Perezida wa Tchad Idriss DEBY ITNO we yabwiye abitabiriye inama ku burezi bw’abana
b’abakobwa ko mu mpunzi zigera ku
bihumbi 480 igihugu cya Tchad cyakiriye , mu bagera ku bihumbi 180 bagejeje
igihe cyo kwiga 56% byabo ari igitsina gore.
Abitabiriye iyi nama yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri bavuga ko nta mukobwa ukwiye guhezwa mu burezi no gusigara inyuma mu bijyanye no kwiga kabone niyo yaba aturuka mu muryango ukennye cy mu bihugu byugarijwe n’ ibibazo binyuranye.
Nubwo muri bimwe mu bihugu hashyirwaho amategeko agamije kurengera abana b’ abakobwa, ngo hari aho usanga atubahirizwa.
Iyi nama igamije gusuzuma zimwe mu mpamvu zitera ubusumbane mu bijyanye no kwiga hagati y’ abahungu n’abakobwa nuko zashakirwa umuti. Hari kdi kurebera hamwe ibizitira abana b’ abakobwa ntibashobore kugera ku burezi, uko izo nzitizi zakurwaho ndetse nuko bafashwa kwigirira icyizere no kumva ko kwiga bizabafasha kwigirira akamaro mu gihe kiri imbere.
Kw’ isi habarurwa miliyoni 262 z’ abana batajya kw’ ishuli(batiga). Abagera kuri miliyoni 32 ntibabasha kugera mu cyiciro cya mbere cy’ amashuli yisumbuye.
Kw’ isi umwana 1 w’ umukobwa mu bana 5 ntabwo yiga.Ibi ngo bituma agira ibyago byikubye inshuro 3 byo kuzashaka atarageza ku myaka 18 y’ amavuko, akaba umubyeyi imburagihe ugerereranije n’undi mwana w’ umukobwa we washoboye kwiga.
INKURU CARINE UMUTONI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru