Yanditswe September, 04 2018 at 21:20 PM | 100241 Views
Minisitiri w'intebe Dr.
Edouard Ngirente aratangaza ko ubukerarugendo bukomeje kuzamura uruhare rufite
mu musaruro mbumbe w'igihugu n'ubukungu muri rusange. Mu biganiro bigaruka ku
kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, Minisitiri w'intebe yavuze ko
ubukerarugendo bukomeje kuba isoko y'imirimo idashingiye ku buhinzi.
Ibi biganiro ni ibibimburira
gahunda yo kwita izina abana b’ingagi muri uyu mwaka 2018. Minisitiri w'intebe
Dr. Edouard Ngirente yavuze ko ubukerarugendo buyoboye ibindi byiciro, kwinjiriza
igihugu amadovize kubera uruhare rugera kuri 44% y'umusaruro wa serivise
zicuruzwa hanze.
Minisitiri w'intebe Dr. Edward Ngirente yavuze ko icyiciro cy'ubukerarugendo gitanga 18% y'imirimo yose yo mu rwego rwa serivise idashingiye ku bihinzi, imibare leta y'u Rwanda ngo yifuza gukuba kabiri kugeza muri 2024 kugirango bikomeze kuzamura imibereho y'abanyarwanda. Yagize ati, " Muri 2017, u Rwanda rwakusanyije mu bukerarugendo miliyoni 428 z'amadorali. Intego yacu ni ugukuba kabiri aya mafaranga kugeza muri 2024. Ndifuza kubibutsa ko muri 2007 leta y'u Rwanda rwazamuye amafaranga asaranganywa mu baturage avanwa kuri 5% agera ku 10% y'amafaranga yose akusanywa mu za parike z'igihugu kunganira ishoramari mu mishinga y'iterambere ry'abaturage..."
U Rwanda ruherutse kongera ibiciro byo gusura ingagi, ariko Clare Akamanzi ukuriye ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB avuga ko kongera ibyo bitahungabanyije umusaruro bakuramo uretse ku bihe biri hagati y'ugushyingo na Mata bitarangwamo n'ubundi uburumbuke mu bukerarugendo. Ati,"...Nubwo twakubye igiciro kabiri twabonye ko hari isoko rihagije ry'abantu bashaka kureba ingagi mu gihugu cyacu, cyanecyane muri high season guhera may kugeza october, nta cyahindutse, ahubwo iyo urebye imibare yo guhera may uyu mwaka bigaragara ko twacuruje menshi kurusha ubushize. Aho tubona ko habaye effects ni muri low season uguhera November kugeza April. Twumva ko kongeera igiciro bizatuma tubona amafaranga menshi mu myaka iri imbere kurusha ayo twabonaga. Ubu birangana n'ayo twabonaga ariko tubona ko bizagenda byiyongera mu myaka iri imbere..."
Uyu mwaka hazitwa amazina abana bagera kuri 23 b'ingagi bavutse. Umuhango wo kwita izina ukaba uteganyijwe kuri uyu wagatanu aho RDB ivuga ko bishingiye ku b ufatanye n'ikipe ya Arsenal, iyo kipe yo mu bwongereza izahagararirwa muri uwo muhango.
Impuguke mu ikoranabuhanga zisanga ibigo, inzego ndetse n'abantu ku giti cyabo bakwiye guhindur ...
March 28, 2018 at 22:11 PM
Soma inkuru
Muri uyu mwaka nibwo imodoka nshya za mbere za Volkswagen ziteranyirijwe mu Rwanda, zizajya ku isoko ...
January 18, 2018 at 18:24 PM
Soma inkuru
Ikigo cya Afrika kibungabunga inyamaswa zo mu gasozi (Africa Wildlife Foundation) cyeguriye Guverino ...
January 10, 2018 at 15:48 PM
Soma inkuru
Ashish Thakkar, umuherwe akaba n’umwe mu bashinze ikigo Atlas Mara Ltd. Yatangaje ko agiye kur ...
October 03, 2017 at 19:12 PM
Soma inkuru
Urwego rw'igihugu rushinzwe iterambere RDB, rutangaza ko nubwo imitangire ya servisi igenda ite ...
October 03, 2017 at 19:05 PM
Soma inkuru
Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere RDB cyemereye komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshere ...
September 29, 2017 at 18:08 PM
Soma inkuru