Yanditswe Oct, 25 2018 22:24 PM | 12,359 Views
Ministiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragarije inteko rusange ya Sena ko leta yafashe ingamba zifatika zikigaragara mu kugeza
amazi meza ku baturage harimo no kongera inganda zitunganya no kongera
imiyoboro y’amazi meza.
Ubwo yagezaga ibisobanuro mu magambo ku nteko rusange ya Sena, ku ngamba za guverinoma mu kuvana mu nzira imbogamizi zose bigaragara ko zibangamiye ikwirakwizwa ry’amazi meza mu gihugu nk’uko biteganyijwe muri gahunda ya guverinoma. Ministiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yabanje kugaragaza zimwe mu mbogamizi zikoma mu nkokora iyi gahunda. Yagize ati, "...ikibazo ni ubushobozi bwo kugezaho abaturage amazi kuko dusabwa kubaka inganda n’ubushobozi mbere na mbere, tukubaka imiyoboro y’amazi iyageza ku baturage, tukabubakira n’amavomero ibyo nibyo dushakira ubushobozi. Uko mubizi ntabwo ingengo yacu y’imari ntabwo ari nini, nicyo gituma amafaranga yose WASAC idusabye tutayabonera umunsi umwe.’’
Abasenateri bari muri iyo nteko rusange ya sena nabo bagaragaje bimwe mu bibazo babonye mu baturage bifuza ko guverinoma yagira icyo ikoraho. Senateri Bizimana Evariste, yagize ati "Umushinga dufite munini ni utanga m340.000 ku munsi. Aho rero mbona ariho ikibazo kiri, kandi iyo urebye mu ngengo y’imari ya Leta bagenera ibikorwa by’amazi, ugasanga nta na 1/3 cyangwa 1/5 babaha. Kubera iki iki kibazo cy’amazi kidashyirwamo imbaraga.’’
Ministiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko hari ingamba mu gukemura ibi bibazo. Ati, "Guverinoma y’u Rwanda yemeje kongera ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi , akaba agomba kuva kuri m3 182.120 akagera kuri m3303.120. ariko ngarutse ku mibare, amafaranga ajya muu bikorwa by’amazi yagiye yiyongera kuko ni ikibazo kiduhangayikishije.’’
Ministiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko nyuma y’uruganda rwa Nzove ya 2 hubatswe kandi hazakomeza kubakwa izindi nganda zizatuma amazi agera ku baturage ahagije, ibi bikazatuma intego ya guverinoma y’uko abaturage bose baba bagezweho n’amazi ku gipimo cy’100% mu mwaka wa 2024 izagerwaho.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru