AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

PM Dr. Ngirente arageza ku nteko gahunda zijyanye no guteza imbere ubuhinzi

Yanditswe Apr, 02 2018 22:03 PM | 16,684 Views



Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, arageza ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda za guverinoma zijyanye no guteza imbere ubuhinzi. Itegeko nshinga ry'u Rwanda riteganya ko ministre w'intebe ageza ku mitwe yombi gahunda za guverinoma nibura rimwe mu gihembwe cy'inteko ishinga amategeko.

Mu mwaka wa 2020, guverinoma y’u Rwanda yiteze ko abakora ubuhinzi mu Rwanda bazaba bangana na 50%, bavuye kuri 72% babukora muri iki gihe.

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n'ikigo cy'ibarurishamibare, yerekana ko mu mwaka ushize wa 2017 ubuhinzi bwagize uruhare rwa 31% mu musaruro mbumbe w'igihugu, kuko bwazamutse ku rugero rwa 7%.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente arageza ku badepite n’abasenateri uko uru rwego ruhagaze, mu bijyanye no guhunika, imbogamizi uru rwego ruhura na zo n’ingamba zihari mu kongera umusaruro warwo n’ibyoherezwa hanze biruturukamo.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko ‘Rimwe mu gihembwe cy’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe aza gusobanurira ibikorwa bya Guverinoma’ Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye.

Muri gahunda y’imyaka 7 ya guverinoma y'u Rwanda, harimo ingamba z'uko ubutaka bwuhirwa buzava ku buso bungana na hegitari 48.508 zo muri uyu mwaka (2016/2017) bugere kuri hegitari 102.284 muri 2024. Umwihariko uzahabwa ubuhinzi bukorerwa mu bishanga n’ubukorerwa ku buso buto hakoreshejwe ikoranabuhanga ridahenze cyane (Small-scale irrigation).

Hazongerwa ikoreshwa ry’imashini mu mirimo y’ubuhinzi rive kuri 25% (2017) rigere kuri 50%; ndetse ubuso bw’ubutaka buhingwa nyuma yo guhuzwa buzazamuke bugere kuri hegitari 980.000 buvuye kuri hegitari 635.603.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira