AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

PEREZIDA YIJEJE AB’I MUSANZE IBISUBIZO KU BIBAZO BAMWERETSE

Yanditswe May, 09 2019 13:15 PM | 8,075 Views



Perezida wa Repubulika Paul  Kagame yijeje abaturage ba Musanze yasuye kuri uyu wa Kane  igisubizo kirambye ku kibazo cy'amazi ava mu birunga akangiza ibikorwa by'abaturage.

Mu ruzinduko rwe mu karere ka  Musanze, umukuru w'igihugu yongeye kunenga abayobozi badashyira mu bikorwa ibiba byumvikanyweho ashimangira ko abayobozi nk'aba batazihanganirwa.


Yagarutse cyane cyane ku  bikorwa remezo by'itumanaho, imbuto ndetse n'isakaro rya fribro ciment aho yavuze ko hashize imyaka isaga 10 hanzuwe ko iri sakaro risimburwa ariko kuri ubu rikaba rikigararaga by'umwihariko no muri aka agace yasuyemo abaturage.


Ku rundi ruhande ariko umukuru w’igihugu yagarutse kukibazo cy’umwanda yibutsa abaturage ko kuwurwanya bidakeneye abaterankunga.

I Busogo mu karere ka Musanze n'abakarere ka Nyabihu bari bakereye kwakira Perezida wa Repubulika no kumva impanuro ze.

Yaherukaga muri aka gace mu myaka ikabakaba 2 ubwo yari yaje mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse asezeranya abaturage ko azagaruka ku basura.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura