Yanditswe May, 08 2019 18:49 PM | 8,770 Views
Perezida wa Repubulika
Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda rudashobora na rimwe kuba umucakara cyangwa
insina ngufi kandi ko rwiteguye kubiryoza uwo ari we wese wageregeza guhungabanya
mutekano w’igihugu yaba ari imbere cyangwa hanze y’igihugu.
Ibi Perezida yabishimangiye mu rugendo yagiriye mu karere ka Burera, kuri uyu wa Gatatu, tariki 8 Gicurasi 2019.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje ko umutekano w’igihugu urinzwe neza kandi ko igihugu kiteguye kurushaho kuwimakaza ku kiguzi icyo aricyo cyose.
Imbwirwaruhame ye ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminzi 3 mu Majyaruguru no mu Burenegerzabuba bw’igihugu, Perezida Kagame yayivugiye mu karere ka Burera kamwe mu duhana imbibi n’igihugu cya Uganda.
Ni igihugu ubuyobozi bw’u Rwanda bushinja gushyigikira ku buryo bweruye imitwe y’iterabwoba, gutoteza no guhohotera Abanyanrwanda mu bihe no mu buryo butandukanye. Kuri Perezida Kagame ibintu birasobanutse, u Rwanda ngo si insina ngufi.
Mu mwiherero uheruka w’abayobozi b’igihugu Perezida wa Republika Paul Kagame bwo yavuze ko ntawe u Rwanda ruzapfukamira ndetse ahwiturira n’abanyarwanda kutabyemera.
Mu minsi ishize u Rwanda rwatangaje ko rufite Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wigambye ibikorwa byo guhungabanya mutekano muri Nyungwe mu gihe babiri mu bari abayobozi muri FDLR bafashwe bavuye mu nama muri Uganda bakurikiranywe n’ubutabera.
Inkuru ya Jean Pierre Kagabo
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
1 hour
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
2 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru