Yanditswe May, 09 2019 13:27 PM | 7,420 Views
Perezida wa sena Bernard MAKUZA asanga umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira hamwe mu kurwanya iterabwoba kandi ibihugu bigashyira imbaraga mu gushyikiriza ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.
Ibi yabigarutseho ubwo yakiraga uhagarariye leta zunze ubumwe z'amerika mu Rwanda, Amb. Peter VROOMAN.
Ibiganiro bagiranye byagarutse ku mubano w'ibihugu byombi, n'uburyo sena zabyo zishobora gukorana mu rwego rwo gushimangira uwo mubano, no guteza imbere uburenganzira bwa muntu na demokarasi.
Amb. Peter VROOMAN avuga ko komisiyo zihoraho muri sena y'u Rwanda zifite inshingano zisa z'iza ambassade y'amerika mu Rwanda, kuko nabo bibanda ku mahoro n'umutekano, iterambere ry'ubukungu, democratie n'uburenganzira bwa muntu. Yishimira imiyoborere y'u Rwanda, by'umwihariko ingufu zashyizwe mu guharanira ubumwe n'ubwiyunge mu myaka 25 ishize.
U Rwanda na leta zunze ubumwe z'amerika bisanzwe bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, by'umwihariko mu kurwanya virus itera SIDA, mu burezi, ubukungu no mu rwego rw'umutekano, by'umwihariko aho Amerika itera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.
Amerika kandi ishyira ingufu mu kurwanya iterabwoba henshi ku isi. Aha niho perezida wa sena Bernard MAKUZA yavuze byanagira akamaro gakomeye iramutse itanze umusanzu wayo mu kurwanya imitwe y'iterabwoba mu karere k'ibiyaga bigari harimo na FDLR ndetse no guta muri yombi abagize uruhare muri jenoside.
Perezida wa sena yanashimye intambwe yatewe na leta zunze ubumwe z'amerika ishyiraho igihembo ku muntu wagaragaza bamwe muri ba ruharwa bakidegembya kandi baragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.
Inkuru ya Jeannette UWABABYEYI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru