Yanditswe May, 05 2019 13:41 PM | 7,822 Views
Perezida wa Repubulika
yasabye abakiri bato kwitabira siporo rusange ku bwinshi kurusha abakuze, kuko
abakiri bato ari bo iterambere ry'igihugu rishingiyeho, anashishikariza abitabira iyi siporo guharanira ubuzima bwiza.
Perezida ibi yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019, ubwo we na madamu we Jeannette Kagame bari bitabiriye #CarFreeDay.
Perezida yanitabiriye
kandi igikorwa cyo kwipimisha uko umuvuduko w'amaraso uhagaze.
Mu ijambo rye, Perezida yavuze ko kuba ibindi bihugu byaragiye bitangiza nabyo umuco wa siporo rusange bibyigiye ku Rwanda bisobanuye ko u Rwanda rurimo rukora neza.
Yavuze ko siporo itagombye gufatwa nko kwishimisha gusa, ahubwo ko gukora siporo ari no guharanira kubaho ubuzima bwiza, agira ati “Ubuzima bwiza ni no guteza imbere igihugu cyacu.”
Na madamu Jeannette Kagame nawe yifatanyije n’abanyeshuri n’abize mu ishuri rya Green Hills Academy muri siporo rusange.
Nabo bari bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kubaho ubuzima bwiza.
Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “gahoro gahoro tugana ku muryango ubayeho neza.”
Inkuru ya Richard Irakoze &Faraj Niyitegeka
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru