Yanditswe May, 08 2019 18:13 PM | 7,815 Views
Perezida wa repubulika Paul Kagame arizeza abaturarwanda ko uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari we bizagiraho ingaruka, yaba ari mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Ibi yabivugiye mu karere ka Burera ubwo yasuraga abaturage akagirana ibiganiro nabo, aho yasabye abayobozi gufasha abaturage kubona serivisi zose bajyaga gushaka hanze y’igihugu.
Perezida wa
repubulika Paul Kagame yagaragaje uruzinduko rwe muri aka karere nk’umwanya wo
kuganira no kujya inama n’abaturage ku ngamba zo kwiteza imbere no kuzamura
ubukungu bw’igihugu.
Gusa yagaragaje ko adashobora kwihanganira abayobozi badindiza iri terambere igihugu cyifuza bigatuma hari ibidakorwa kandi igihugu kibifitiye ubushobozi.
Perezida Kagame yemeza ko iyi mikorere ari yo ituma hari serivisi abaturage bajya gushakira hanze y’igihugu kandi u Rwanda rwakabaye ruzibaha.
Ibibazo byagaragajwe mu biganiro umukuru w’igihugu yagiranye n’abaturage, harimo iby’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi zahagaze, asaba inzego zibishinzwe kugikemura kimwe n’icy’imbuto ziganjemo iz’ibirayi.
Hari n’icy’umuhanda Base-Butaro-Kidaho, aho bamenyeshejwe ko wabonewe inkunga y’igihugu cy’u Buhinde ukaba ugiye gutangira gukorwa mu gihe kitarenze amezi abiri.
Akarere ka Burera kari mu turere dukennye mu Rwanda kuko hafi ½ cy’abaturage bari mu bukene, mu gihe abangana na 19,9% bari mu bukene bukabije. Kwegerezwa amashanyarazi biracyari kuri 30.7%, naho gahunda ya Girinka igeze ku bantu 11,565.
Burera batunzwe by’umwihariko n’ubuhinzi, ahamaze guhuzwa ha 73,000 z’ubutaka.
Inkuru ya Gratien HAKORIMANA
Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC
Apr 24, 2024
Soma inkuru
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 22
Apr 20, 2024
Soma inkuru
Bayer Leverkusen yegukanye igikombe cya mbere cya Shampiyona y’u Budage
Apr 14, 2024
Soma inkuru
#Kwibuka30: Arsenal FC na Bayern Munich byafashe u Rwanda mu mugongo
Apr 07, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA
Apr 04, 2024
Soma inkuru
Dr Adel Zrane watozaga muri APR FC yitabye Imana
Apr 02, 2024
Soma inkuru
Uko Tennis yabereye Umulisa Joselyne umuti wamwomoye ibikomere bya Jenoside
Apr 01, 2024
Soma inkuru
Basketball: Amakipe ya APR yatanze Pasika ku bakunzi bayo
Mar 30, 2024
Soma inkuru