AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

PEREZIDA KAGAME YAKIRIYE ABAYOBOKE B'IDINI RY'ABAHINDU MU RWANDA

Yanditswe Apr, 21 2019 10:15 AM | 6,326 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga imbaraga n'ubwitange by'abanyarwanda ndetse n'ishuti zarwo mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe abatusti, ari kimwe mu byafashije u Rwanda kuba kuri ari igihugu cyishimiwe.

Bikubiye mu byo yavuze ubwo yifatanyaga n'abayoboke b'idini ry'abahindu bo mu Buhinde mu isengesho ribereye bwa mbere mu Rwanda ry'abahuje n'umuyobozi w'iri dini Morari Bapu.

Ni isengesho riri mu rwego rwo kwibuka ku 25 Jenoside yakorewe abatutsi, ryateguwe n'abahinde bahuriye mu idini ry'abahindu. Umunyemari, umwanditsi akaba n'umuvugabutumwa w'idini ry'abahundu Morari Bapu nawe yifatanyije n'abayoboke be muri iki gikorwa. Umushoramari Jagdishbhai Thakkar wanateguye uyu iki gikorwa avuga ko abahinde batewe ishema no kubona u Rwanda aho rugeze rwiyubaka nyuma y'imyaka 25 habaye jenoside yakorewe abatutsi.


Jagdishbhai Thakkar yagize ati:

"U Rwanda uyu munsi nkuko mwese mwabibonye ni igihugu gifite isuku cyane kandi gitoshye ku isi, ku rutonde ni igihugu kandi kiri mu bihugu 10 bifite umutekano ku isi bisobanuye ko ushobora gukora siporo ninjoro nta kibazo, ni igihugu kandi kiri mu bihugu 10 bya mbere ubukungu bwabyo buzamuka neza ku isi mu myaka 10 ishize , u Rwanda kandi nicyo gihugu cyonyine biteganyijwe ko ubukungu buzakomeza kuzamuka neza mu myaka 10 iri mbere.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye ubuyobozi bw'idini ry'abahindu ryahisemo kuza gufatanya n'abanyarwanda Kwibuka

Perezida Paul Kagame yagize ati:

"Twe mu by'ukuri twishimiye iki kimenyetso cy'ubufatanye kigaragaza amahame y'ukuri, urukundo n'ubumuntu bishingiye ku nyigisho za Bapu, mu Rwanda dufite isi ndangagaci ziranga ikiremwamuntu, mu myaka 25 ishize Abanyarwanda bahisemo inzira y'ibiganiro bihoraho n'ibikorwa by'ubufatanye harwanywa ibitandukanye n'ibyo birimo urwango.

Perezida Kagame yagize ati

"Imbaraga n'ubwitange Abanyarwanda bagize ndetse n'inshuti z'u Rwanda mu bihe bikomeye twanyuzemo nibyo byaduhaye igihugu twishimiye ubu."

Abahinde bitabiriye umuhango wo kwibuka ndetse n'isengesho ryabahuje n'umubyeyi wabo baravuga iminsi 9 bagiye kumara mu Rwanda baganirizwa n'umubyeyi wabo Morari Bapu mu by'umwuka bazayungukiramo byinshi.

Dr. Swati Save, umwe mu bayoboke b'iri dini yagize ati:

"Turi abayoboke ba Morari Bapu, twitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, ni iby'ingenzi kuko twizera ko nk'ikiremwa muntu tugomba gufatanye mu byo mwanyuzemo, Morari Bapu ahagarariye ukuri, urukundo n'ubumuntu ibyo rero turashaka kubifatanye n''abanyarwanda."


BHARAT agira ati:

"Nyuma ya Jenoside nari hano kuva mu 1995 byari biteye ubwoba icyo gihe, kuva 1995 kugeza ubu igihugu kirimo gutera imbere cyane, hari itandukaniro rinini ubu, igihugu gifite umutekano n'ibindi."

Idini ry'abahindu rigendera ku  nkingi 3 arizo ukuri, ubumuntu n'urukundo.



Inkuru ya Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage