AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

PEREZIDA KAGAME YAGARAGAJE UKO AMADINI YATANZE UMUSANZU MU GUSANA U RWANDA

Yanditswe Apr, 15 2019 06:31 AM | 4,983 Views



Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagaragaje ko nubwo amadini n'amatorero yagize uruhare mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo harimo na jenoside yakorewe abatutsi, yanatanze umusanzu ukomeye mu rugendo rwo gusana no kubaka u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi umukuru w'igihugu yabitangarije muri Leta Zunze Ubumwe za America mu masengesho yateguwe n'itorero Saddleback mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi.

Ni amasengesho yabereye ku cyicaro gikuru cy'itorero Saddleback ku Isi, muri Leta ya Calfonia muri USA. 

Ikiganiro Perezida Paul KAGAME yagiranye na Pastor Rick Warren uyobora iri torero ku Isi, cyibanze ku budatsimburwa bw’abanyarwanda mu kwiyubaka no gusana igihugu mu myaka 25 ishize jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe.


Umukuru w’igihugu yagaragarije abari muri iki kiganiro ko jenoside yakorewe abatutsi yasize igihugu mu kangaratete, aho buri wese ku giti cye yari afite uruhuri rw’ibibazo byihariye. Aha yagaragaje ko icy’ibanze cyabaye kwereka buri muntu ko atari wenyine, hashyirwaho uburyo bwo gufata mu mugongo abarokotse bikajyana no kubaka umuryango nyarwanda buhoro buhoro. Umukuru w'igihugu yerekanye ko nubwo muri icyo gihe hari ubwoba n’uburakari, kongera kubaka umuryango byashobotse kuko abanyarwanda bafite byinshi bahuriyeho birimo indangagaciro n’umuco muri rusange.

Aha Pastor Rick Warren yabajije umukuru w’igihugu uburyo ibi byashobotse kandi ihungabana ryari ryinshi mu gihugu, ndetse byumwihariko ku barokotse bageze aho bibwira ko ibyababayeho babifitemo uruhare. Perezida KAGAME yagaragaje ko hubatswe uburyo abarokotse babona ko nubwo batakaje imiryango n’imitungo, bafite ejo hazaza kandi ko hashobora kuba heza.

Yagize ati “Twabanje kuganira ku mpamvu dukeneye kongera kuba umwe, bituma turema uburyo abantu bongera kwiyumva nk'umuryango bakabwizanya ukuri. Urwo rugendo rero nirwo rwaremye mu bantu imitekerereze yatumye barenga amarangamutima n'agahinda k'ibyababayeho. Ariko kandi ni nako ku rundi ruhande twari tuziko udashobora gutegeka ibyiyumvo by'umuntu ngo umutegeke amarangamutima ye, ibyo ntiwabishobora. Icyo ukora ahubwo ni ukumushyiriraho uburyo butuma we atangira kubona impinduka.

Umushumba w'itorero Saddleback Rick Warren yagarutse ku buryo ubuyobozi mu Rwanda bwagize uruhare rukomeye mu kongera kubanisha abanyarwanda, avuga ko icyifuzo cye ari uko imiyoborere yagera hose ku Isi.


Ati “Mu myaka 15 ishize, nabajije Perezida Paul KAGAME ikibazo kigira kiti ‘kuki nk'umuyobozi wumva kwihorera bidakwiye?’ Yansubije ikintu gikomeye cyane, arambwira ati ‘ubuyobozi nibwo bwikorera umubabaro. Ndifuzaga ko buri abayobozi bose bo ku Isi bakwiga iri hame. Ubuyobozi nibwo bwikorera umubabaro’. Ikindi yambwiye, ni uko twanganye twese tukarwana, ukankubita ingumi mu jisho rikameneka nanjye nkakwishyura byarangira twese duhumye, niyo mpamvu hari aho bigera umuntu yagukita ukamwihorera.”

Muri iki kiganiro kandi, Perezida Paul KAGAME yakomoje no ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu mateka mabi ya jenoside u Rwanda rwanyuzemo no mu rugendo rwo gusana igihugu mu myaka 25 ishize.

Agira ati “Amadini n'amatorero mu Rwanda yagize uruhare mu mateka mabi n'ibibazo twagize mu Rwanda, kuko iyo witegereje usanga mu myaka myinsi amadini n'abakoloni barakoranye mu buryo bumwe cg ubundi. Ndetse muri 1994, mu nsengero habereyemo ubwicanyi ndetse bamwe mu bayobozi b'amatorero n'amadini bagira uruhare mu bwicanyi. Ariko ku rundi ruhande, twumva neza akamaro k'amadini n'imiryango ishingiye ku myemerere kuko amadini agira aho ahurira n'abantu, akagira ibihumbi by'abayoboke benshi. Twatekereje rero gukora icyo nakwita amavugurura kuburyo mu buryo yuzuza inshingano zayo, tuza kugira amahirwe y'uko yanafashije abaturage bacu mu buryo butandukanye harimo n'isanamitima. Nifuzaga kandi gushimira itorero Saddledback kubera uburyo ryafashije abaturage bacu. Ntabwo ari mu ivugabutumwa gusa, ahubwo ni no kubwiriza ku buzima, haba ubucuruzi, ubuzima n'izindi gahunda zituma ubuzima bw'abantu buhinduka nkuko twese tubyifuza.”


Itorero Saddleback rimaze imyaka 15 rigeze mu Rwanda, aho rifatanya na Leta y'u Rwanda n'andi matorero n'amadini muri gahunda zirimo ubuzima, uburezi ndetse n'izindi mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y'abaturage muri rusange.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu