AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

PDI ntiyanyuzwe no kuba umukandida wayo atemerewe kujya muri Sena

Yanditswe Oct, 01 2019 20:03 PM | 6,795 Views



Nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko Uwamurera Salama adafite ubunaribonye bwatuma aba umusenateri, ishyaka PDI akomokamo riravuga ko ritanyuzwe n’iki cyemezo na ho Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rikaba ryavuze ko amatora y’umukandida uzamusimbura azaba ku wa Kane w’iki Cyumweru.

Inkuru y'uko urukiko rw'ikirenga rwanzuye ko Madamu Uwamurera Salama atujuje ibisabwa n'amategeko ku mwanya w'umusenateri, yabaye kimomo kuri uyu wa Kabiri. 

Kopi y'urubanza rwaciwe n'urukiko rw'ikirenga rurebana no kwemeza abakandida ku myanya y'abasenateri umunyamakuru wa RBA yabonye, ihamya ko icyemezo cy'urukiko gishingiye ku kuba umukandida adafite ubunararibonye bukwiye ku mwanya w'umusenateri, nk'uko biteganywa n'itegeko no 001/2019.OL ryo kuwa 29/07/2019 rigenga amatora.

Bimwe mu bika bibiri bya kopi y'uru rubanza bigira biti ''Ku bijyanye n'ubunararibonye (great experience/grande experience) busabwa mu gace ka mbere k'ingingo ya 102 imaze kuvugwa kugira ngo umuntu atorerwe cyangwa agirwe umusenateri, urukiko rurasanga bukwiye kureberwa mu mirimo umukandida yakoze ugereranyije n'inshingano z'umutwe wa Sena. Urukiko rw'Ikirenga rwemeje ko Uwamurera Salama atujuje ibyangombwa bisabwa n'amategeko kugira ngo agirwe umusenateri, bityo kandidature ye ikaba itemejwe.''

Umuvugizi w'Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, Mukabunani Christine avuga ko ihuriro ryamaze kugezwaho icyemezo cy'urukiko ndetse kuri uyu wa Kane hazaba amatora yo gushaka undi mukandida.

Yagize ati "Iyo tumaze gutora abo dutoye tubashyikiriza urukiko kugirango rubemeze. Rero tuba twiteze ibintu 2 hari igihe babemeza bombi hari n'igihe nk'uku byatugendekeye bemeza umwe undi ntibamwemeze. Twabyakiriye rero kuko ni inshingano yabo kandi iri mu bushishozi bwabo nk'uko bikwiriye kuba bigenda. Twebwe twahise dutumiza inama yihuta kugira ngo twongere dutore, tuzatora kuwa Kane. Imiryango iba ifunguye n'ubundi nk'uko bisanzwe abazumva bakongera kuza bagapiganwa bazaza bapiganwe dutoremo umuntu umwe."

Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demukarasi, PDI, Uwamurera Salama abereye Umuhuzabikorwa mu Ntara y'Iburengerazuba, Mussa Fazil Harelimana avuga ko iri shyaka ryubaha icyemezo cy’Urukiko  rw’Ikirenga icyakora  akavuga ko ritanyuzwe nacyo.

Yagize ati "Mu ishyaka ryacu kugira ngo tumwamamaze tunamwamamaza, turebye yujuje imyaka 40, turebye ko ari umuhuzabikorwa w'ishyaka PDI ku rwego rw'intara, turebye yuko yari amaze imyaka 16 akorera ku rwego rw'Akarere, twe twabonaga afite ubunararibonye buhagije. Ariko ibyo ngibyo twe twabonye urukiko na rwo rurigenga rwabonye ibindi kandi tugomba kwakira. Icyemezo cy'Urukiko rw'Ikirenga ntikijuririrwa ariko nta nubwo twavuga yuko cyatunyuze."

Ishyaka PDI rivuga ko ryiteguye kongera gutanga umukandida kuri uwo mwanya mu matora y'Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ateganyijwe kuri uyu wa Kane. 

Tariki 19 Nzeri ni bwo byari byatangajwe ko Madamu Uwamurera  Salama na Nkusi Juvenal, ari bo bakandida b'iri huriro ku myanya y'abasenateri bahagarariye iryo huriro muri manda ya gatatu ya Sena.

Inkuru irambuye


Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira