Yanditswe Feb, 15 2021 08:23 AM | 56,491 Views
Ishami
ry’Umuryango w'Abimbuye rishinzwe ibiribwa ku Isi ryatangaje ko
riteganya kugabanyaho 60% by’inkunga ryageneraga impunzi ziri mu Rwanda.
Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryo ivuga ko itewe impungenge ko ibintu bishobora guhinduka haramutse ntagikozwe mu maguru mashya.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isu rivuga ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi gutaha kwa gatatu hatagize igikorwa.
PAM itangaza ko ikeneye amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 9 agombwa gukoreshwa hagati y’ukwezi kwa gatatu kugeza mu kwa gatandatu uyu mwaka ariko byaba umwaka wose wa 2021 aya mafaranga akiyongera akagera kuri miliyoni 20.1 z’amadolari ya Amerika.
Umuvugizi wa PAM Emily FREDENBERG asobanura ko nubwo iteganya kugabanya iyi nkunga muri rusange ku mpunzi zose ariko izakomeza gufasha impunzi zifite ibibazo byihariye by’imirire mibi.
Yagize ati “Ni ngombwa kuvuga ko nubwo tugiye kugabanya inkunga ku mpunzi ariko kugeza ubu turacyabasha gufasha impunzi zifite ibibazo byihariye kubona indyo yihariye. Aha ndavuga abagore batwite n’abonsa, abana bari munsi y’imyaka 2, abana b’abanyeshuri, abantu bafite ubwandu bwa virus itera SIDA, navuga ko kugeza ubu nibura tugishoboye gutanga izo serivisi z’ingenzi.”
Ku rundi ruhande ariko umuvugizi w’ishami ry’Umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Elise Laura Villechalane avuga ko nubwo bimeze bityo bazakomeza gukangurira abafatanyabikorwa babo kumva iki kibazo maze bakagira icyo bakora.
Ati “Gusa navuga ko ibikorwa byo gukusanya imfashanyo bikomeje kuko mu minsi iri imbere hazaba inama igamije gukusanya izo mfashanyo, aha ni ho tuzabasobanurira ko mu byukuri badatanze izo mfashanyo n’inkunga ntabwo PAM izakomeza kubona ubushobozi bwo kwita ku mpunzi.”
Iki cyemezo kirareba impunzi zose z’abanyamahanga zicumbikiwe mu nkambi z’impunzi mu Rwanda zigera ku bihumbi 135,000 biganjemo abarundi n’abanyekongo. Izi mpunzi zikaba zari zisanzwe zihabwa amafaranga y’u Rwanda ahwanye n’ibihumbi 7,600 buri kwezi abafasha kwihahira ibiribwa mu masoko y’imbere mu gihugu, aya mafaranga akaba ari yo agomba kugabanywa bakajya bahabwa 40% by’aya babonaga.
Sylivanus KAREMERA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru