AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Komisiyo y'Ingengo y'Imari yatangiye kumva inzego za Leta zigaragaza aho zigeze zishyira mu bikorwa ingengo y’imari

Yanditswe May, 24 2022 20:11 PM | 88,321 Views



Komisiyo y’umutwe w’abadepite ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, yatangiye kumva inzego za Leta zitandukanye aho zagaragaje aho zigeze zishyira mu bikorwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022. 

Intara 2 n’Umujyi wa Kigali nizo zabimburiye izindi nzego aho impuzandengo yo gushyira mu bikorwa ingengo y’imari iri ku gipimo cya 79%.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, Intara y’u Burengerazuba niyo yabanjirije izindi nzego zakiriwe uyu munsi. 

Kuri miliyoni 551 Frw zagenewe ibikorwa by’Intara, kugeza mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka hari hamaze gukoreshwamo miliyoni 440.1 angana na 79.9%, gusa uko byagenda kose iyi ntara isazubiza mu isanduka ya leta miliyoni 50 zari zaragenewe imishahara y’abakozi. 

Abadepite bibaza uko byagenze kugira ngo amafaranga nk’aya asaguke kandi abakozi bose baragenewe imishahara yabo kugeza mu kwa 6.

Muri rusange mu mwaka wa 2021/2022, Uturere 7 tw’Intara y’u Burengerazuba twagenewe miliyari 180, amaze gukoreshwa ku gipimo cya 79.5%; Akarere ka Rutsiro niko gashyize mu bikorwa ingengo y’imari ku gipimo cyo hasi cya 75%, ni mu gihe mu mwaka utaha bifuza guhabwa miliyari 204.9 Frw.

Muri iyi Ntara habarurwa icyuho cya miliyoni 110.6 Frw cyagaragajwe mu gukurikirana ibikorwa no kubihuza.

Guverineri w’iyi Ntara, Habitegeko Francois avuga ko imiterere yihariye y’iyi ntara iri mu bituma guhuza ibikorwa byayo biruhanya.

Muri rusange iyi ntara iracyugarijwe n’ibibazo bikeneye amafaranga mu ngengo y’imari itaha, ku isonga hari ikibazo cy’igwingira muri iyi ntara kuri ku gipimo cya 44% ndetse nk’Akarere ka Ngororero kari ku gipimo cya 50%, iyi ntara akaba ari yo iri imbere mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye mu gihugu.

Imihanda yadindiye cyangwa ikeneye gukorwa nacyo ni ikibazo kihariye kuko  nk’iyo muri Gishwati idakorwa bituma litiro ibihumbi 12 z’amata aboneka muri iki gice buri munsi izigera ku isoko zitarenga ibihumbi 2 bitewe no kutagira imihanda.

Intara kandi ikunze kwibasirwa n’ibiza ugereranije n’ahandi, akaba ari yo mpamvu hakwiye gushyirwa umwihariko mu guhangana nabyo.

Ku rundi ruhande muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, iyi ntara irimo imishinga 62 ifite agaciro ka miliyari 23.8 Frw niyo yateganijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.

Hamaze kuboneka miliyari 20 Frw aho kugeza muri uku kwezi kwa 5 hamaze gukoreshwaho miliyari 16.1 Frw, imishinga 68 niyo iteganijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023 ikaba ifite agaciro ka miliyari 41.8

Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu kandi yakiriye abahagarariye Umujyi wa Kigali, imishinga itandukanye y’uyu Mujyi imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cya 79.3%, by’umwihariko ariko umushinga wo gutunganya imihanda y’Umujyi wa Kigali (RUDP) icyiciro cya 2 umaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cya 37% gusa.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022 yagenewe Umujyi wa Kigali ingana na miliyari 127.6 Frw, Umujyi wa Kigali kandi ufite intego yo kwinjiza miliyari 40 Frw muri uyu mwaka w’ingengo y’imari aho miliyari 32 zingana na 78% zimaze kwinjira. 

Abadepide basaba ko hari ibyuho bikiri mu ishyirwa mu bikorwa ingengo y’imari bikwiye guhabwa amafranga kugirango imishinga ibashe gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine asanga nubwo igihe gisigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire ngo bitabuza ko hari ibikorwa bimwe na bimwe bizaba byakozwe bigatuma ijanisha ry’imikoreshereze y’ingengo y’imari rizamuka.

Usibye Umujyi wa Kigali n’Intara y’u Burengerazuba zakiriwe na komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, hanakiriwe intara y’Amajyepfo yagenewe ingengo y’imari ya miliyari 176 aho 82% amaze gukoreshwa kugeza muri uku kwezi kwa 5.

Igikorwa cyo kwakira inzego za leta muri komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo wa leta mu nteko kirakomeza kuri uyu wa Gatatu, akaba ari mu rwego rwo gutegura umushinga w’ingengo y’imari nshya uzashyikirizwa ministeri y’imari n’igenamigambi nayo ikazawumurikira inteko ishinga amategeko mbere yo wemezwa burundu no gutangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya mbere z’ukwezi ka 7.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama