Yanditswe Oct, 04 2016 16:03 PM | 2,946 Views
Umuyobozi w'umugi wa Kigali avuga ko umuti urambye mu micungire y'imyanda, ari ugushyiraho uruganda ruyitunganya ikabyazwa ifumbire, amashanyarazi na gaz.
Ibi yabitangarije abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu PAC, ubwo batangaga ibisobanuro ku makosa yerekeranye n'imikoreshereze y'ingengo y'imari.
N'ubwo raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta y'umwaka wa 2014/2015 igaragaza ko umugi wa Kigali umaze gutera intambwe mu mikoreshereze y'imari ya leta, haracyagaragara ibibazo, birimo imicungire y'imyanda, aho depite NKUSI Juvenal, perezida wa PAC yagaragaje ko ibibazo byari ku kimoteri cya Nyanza byimuriwe i Nduba, mu myaka itanu hakaba nta kirakorwa gifatika.
Ubuyobozi bw'umugi wa Kigali bwasobanuye ko ibibazo byinshi byatewe n'uko kwimura ikimoteri byakozwe mu buryo butunguranye, aho bahawe ukwezi kumwe gusa, mu ngengo y'imari ya miliyari 2 zari zikenewe hakaba harabonetse miliyoni 800 gusa.
Kuri ubu hasigaye kwimurwa imiryango igera mu ijana, ariko ituye muri metero 400 bivuze ko byubahirije amabwiriza, ariko ngo bitarenze uyu mwaka w'ingengo y'imari nabo bazaba bimuwe.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru