AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

PAC ivuga ko UR itanga icyizere mu gucunga neza umutungo wa Leta

Yanditswe Sep, 15 2020 17:22 PM | 43,940 Views



Ibigo by’uburezi birimo Kaminuza y’u Rwanda n’ikigo gishinzwe iterambere ry’imyuga n’ubumenyi ngiro WDA ni bimwe mu byatanze ibisobanuro mu magambo ku nenge byagaragajweho n’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu bijyanye n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu.

Kaminuza y’u Rwanda iratangaza ko igiye gukosora inenge zagaragajwe n’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu mwaka wa 2018-19.Ibi abayobozi b’iyi Kaminuza babwiye abadepite bagize Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’Imari n’umutungo by’igihugu PAC.

Ni muri gahunda iyi komisiyo yatangiye ku munsi w’ejo yo kumva ibisobanuro mu magambo by’ibigo n’inzego za Leta zigera kuri 56.

Mu bibazo byagarutsweho muri ibi biganiro ,harimo icy’inguzanyo ku bagiye kwiga mu mahanga zitishyuwe haba ku bigumiyeyo no kubagarutse mu gihugu.

Harimo kandi ikijyanye n’isesagurwa ry’asaga miliyoni 150 z’amafaranga mu igurwa ry’amacumbi ndetse n’ikijyanye n’ubukererwe bwo kwishyura imisoro byateye igihombo cya miliyoni 68.

Umuyobozi wa PAC Depite Muhakwa Valens ndetse n’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro bagaragaje ko akazi kariho gukorwa muri Kaminuza y’u Rwanda agatanga icyizere ko hari ibishobora guhinduka mu micungire y’imari n’umutungo muri Kaminza y’u Rwanda.

Depite Muhakwa yagize ati ''Ibisobanuro baduhaye ibyinshi  ntabwo byatunyuze ari na ho twagiye tubasaba inyandiko zigaragaza ibyo bisobanuro bagiye baduha. Icyizere kirahari kuko iyo bagaragaza ko barimo gukusanya inyandiko zigaragaza ababa barabigizemo uruhare biduha icyizere ko izo nyandiko nizimara kuboneka bazakurikiranwa ndetse batubwiye  ko hari abo batangiye gukurikirana mu nkiko.''

Na ho Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro ati ''Ni ibyo bagiye basubiza mwagiye mwumva ukuntu biganisha ahantu harimo ubushake nawe wakwibonera kandi n'inteko yakurikirana kuko twebwe turabikurikirana n'ejo bundi hasigaye ukwezi kumwe tuzaba turiyo dukora audit , ntabwo ari bibi cyane nk'uko byari bibi mbere mu myaka 10 ishize, yes ni bibi ariko ibibi birarutana.''

PAC kandi yumvise ibisobanuro by'ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro WDA. Inenge zishingiye ku kutubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, imitangire idahwitse y’amasoko ndetse no kutamenyekanisha imisoro ku gihe ngo biri mu byatumye iki kigo giteza Leta igihombo cya  miliyari 2 na miliyoni 581.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura