OMS yahembye umunyarwanda ku bw’ibikorwa yakoze byo kurwanya itabi

AGEZWEHO

  • Abasirikare 150 b’Abaholandi bari mu mahugurwa mu Rwanda – Soma inkuru...
  • Ahahoze inkambi y’impunzi ya Gihembe hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo kuhabungabunga – Soma inkuru...

OMS yahembye umunyarwanda ku bw’ibikorwa yakoze byo kurwanya itabi

Yanditswe Nov, 12 2021 11:53 AM | 66,012 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryashimiye Umunyarwanda Mukantabana Crescence ku bikorwa bitandukanye yakoze bigamije kugaragaza ububi bw'itabi. 

OMS ivuga ko ibi akaba yabikoze biciye mu bukangurambaga, amahugurwa umuryango yashinze utari uwa leta witwa Poor Woman Development Network wakoze, n'ubuvugizi bujyanye no gusaba ko ibiciro by'itabi byakongerwa.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel niwe washikirije iki gihembo Mukantabana Crescence mu mwanya w'umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros.

OMS ivuga ko ibikorwa bya Mukantabana yakoze mu kurwanya ikoreshwa ry'itabi mu Rwanda byatanze umusaruro ufatika.

Umuyobozi uhagarariye OMS mu Rwanda, Dr Brian Chirombo avuga ko itabi ryica abasaga miliyoni 7 buri mwaka, uruhare rw'imiryango itari iya leta n'abikorera rukaba rukenewe mu rugamba kurwanya ikoreshwa ry'itabi.


Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko ruri muri FPR Inkotanyi rwasabwe kwiga umuco nyarwanda no kurangwa n&

Itsinda ry'Abayobozi bakuru 25 ryaturutse muri Sudani y'Epfo ryasuye i

Ahahoze inkambi y’impunzi ya Gihembe hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo ku

Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation barashimira ibyo umaze kubagezaho mu myak

Humviswe Abofisiye bakuru ba Gendarmerie bakoze amaperereza kuri Muhayimana

Uganda yirukanye Abanyarwanda 30