AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame

Yanditswe Feb, 09 2023 08:32 AM | 69,077 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abadipolomate bakorera mu Rwanda ko Abanyarwanda batazemera na rimwe ko amateka ya jenoside yisubiramo mu gihugu cyabo bityo ahamagarira amahanga kwirinda amwe mu makosa atuma ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kidakemuka.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madame Jeannette Kagame yakiriye ku meza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabifurije umwaka mushya muhire wa 2023 ndetse yongera kwihanganisha igihugu cya Turukiya cyibasiwe n’umutingito umaze guhitana ababarirwa mu binyacumi by’ibihumbi.

Perezida Kagame kandi yafashe umwanya agaruka ku kibazo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifitanye n’u Rwanda, avuga ko uburyo Isi iyobowemo muri iki gihe binyuze muri dipolomasi na politiki bugira ingaruka kuri iki kibazo kimaze imyaka ibarirwa muri mirongo kidakemuka.

Yagize ati “Niba koko politiki na dipolomasi nta kibazo bifite kubera iki waba ufite ibihumbi by’abasirikare mu butumwa bw’amahoro ahantu, imyaka irenga 20 igashira ukoresha miliyari mirongo z’amadorali bigakomeza bityo ntihagire n’umwe uvuga ati tugeze kuki? Ni uwuhe musaruro uva mu mafaranga yacu? Ni iki dukura mu buzima bw’abasirikare bacu bari mu butumwa bw’amahoro? Ahubwo ibintu bikomeza kuzamba kandi ubundi intego y’ubutumwa bwa Loni ari ugukemura bimwe mu bibazo muri kiriya gihugu mu nyungu zacyo ndetse no mu z’ibihugu by’ibituranyi nabyo bigirwaho ingaruka. Nonese ubu mu by’ukuri ikibazo twakemuye ni ikihe nk’umuryango mpuzamahanga?” 

Perezida Kagame kandi yakomoje ku myitwarire y’amahanga muri iki kibazo, by’umwihariko agaragaza amakosa 2 y’ingenzi akorwa n’amahanga iyo yikiriza intero ya Leta ya Congo yo kwegeka ikibazo cyayo ku Rwanda, ngo kuko ibyo bibuza ubutegetsi bwa Congo gutekereza no gushyira mu gaciro ngo bukemure ikibazo.

Kuri iyi ngingo Umukuru w’Igihugu yagize ati “Iyo ugiye i Kinshasa ugatunga agatoki u Rwanda nkuko Kinshasa babivuga icyo uba ukoze ni ukubwira Kinshasa uti wigira icyo ukora kuko ikibazo kiri ku rundi ruhande kandi tugiye kukigukemurira. Tugiye kukiganiraho na bariya bantu ukomeje gutunga agatoki kandi turi kumwe nawe. Iryo ni ryo kosa rya mbere. Irya kabiri iyo uvuze ko ukurikiye inyungu zawe ibyo ukabikora wibwira ko ufitanye ubwumvikane na Kinshasa, ikosa rikomeye uba ukora ni uko uwo muntu amaze kwica amasezerano arenga za mirongo yagiranye n’abandi ukaba utekereza ko ayawe yo azayubahiriza! Ubwo duheruka i Bujumbura twaraganiriye, Perezida Tshisekedi yari ahari, turaganira mu buryo bwose agira uruhare mu biganiro nyuma dusohora itangazo risobanurira abantu muri make ibyo twaganiriye n’ikigomba gukurikira. Itangazo ryarasomwe ariko bukeye bwaho i Kinshasa basoma itangazo ritandukanye na rya rindi rya Bujumbura. Nonese ubwo wambwira ko benshi muri twe n’abandi bari kure ya hano batumva cyangwa batabona ibi byose?”

Agaruka ku kibazo cya FDLR Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko Leta ya Congo yatereye agati mu ryinyo kandi uwo mutwe w’iterabwoba umaze imyaka ikabakaba 30 ubangamiye umutekano w’u Rwanda, ashimangira ko Abanyarwanda badashobora na rimwe kwemera ko amateka ya jenoside yakorewe abatutsi yongera kwisubiramo.

Ati “Kuki uwo ari we wese yarasa ibisasu biremereye ku mupaka wacu bigahitana abaturage bacu? Kuki muri 2019 mu kwezi kwa 11 FDLR yambutse umupaka ikica abaturage bacu mu Kinigi n’ahandi? Ugomba kunsubiza impamvu! Kuki? Nta n’uwo nsaba ngo aze kumfasha gukemura icyo kibazo kuko iyo bambutse umupaka turabikemura. Ariko se kuki tutakemurira icyo kibazo aho gituruka? Ese hari umuntu muri iyi Si wifuza ko ikibazo cya FDLR gikomeza ubuziraherezo? Wenda ababyifuza batyo barahari cyangwa nta n’icyo bibabwiye! Ni uburenganzira bwabo nta n’ikibazo mfitanye na bo! Ariko muhungu muto uribeshya niba utekereza ko bamwe muri twe, Abanyarwanda, tuzi neza amateka yabo tuzabikwemerera. Uwo ari we wese wibwira atyo aribeshya! Ni ku bwacu, ni ku bw’ubuzima bwacu, inkuru n’amateka yacu, abo turi bo no kubaho kwacu kandi nta n’umwe muri iyi Si ubifiteho inshingano ahubwo ni twebwe ubwacu! Mbisubiramo buri gihe nzongera mbivuge kuko ari ko bimeze, ni ukuri kudahinduka. Niba ushaka guhindura ukuri binyuze muri dipolomasi cyangwa politiki, inyungu zawe se cyangwa ibindi nshobora kutagira kinini mbikoraho ariko mu bushobozi bwanjye nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR na jenoside abantu bakina na yo itazagaruka iwacu ukundi.”

Bimaze kuba umuco ko buri gihe mu ntangiriro z’umwaka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakira ku meza abadipolomate bakorera mu Rwanda. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko muri rusange umubano w’u Rwanda n’amahanga ukomeje gutera imbere.

Nko mu mwaka ushize wa 2022 u Rwanda rwafunguye ibiro by’abahagarariye inyungu zarwo cg ambasade mu gihugu cya Repubulika ya Tcheque ndetse no muri Santarafurika ndetse muri uyu mwaka rukaba ruteganya gufungura ambasade nshya muri Arabia Saudite na Indonesia.

Ni mu gihe ku ruhande rw’amahanga ibihugu bya Danemark, Pologne, Luxemburg na Hongrie nabyo byafunguye ibiro bihagarariye inyungu zabyo cg se ambasade i Kigali ndetse na Canada ikaba igiye kuzamura ibiro byayo i Kigali bikaba ambasade.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize