Yanditswe Jun, 30 2021 15:01 PM | 45,674 Views
Nyuma y’imyaka 27 yose bari
mu gihirahiro n’ubuzima butoroshye kubera kuburana n’imiryango yabo, byari
ibyishimo byinshi kuri Rosine Uwamahoro na Olive Kanamugire ubwo bahuzwaga
n’imiryango yabo batandukanye nayo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.
Rosine Uwamahoro na Olive Kanamugire, baburanye n’imiryango yabo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, bafite imyaka hagati y’itatu n’ine.
Kuva icyo gihe bagiye baba mu miryango itandukanye. Bavuga ko kumenya imiryango bakomokamo, ari intangiro yo kuruhuka umuruho no gukira ibikomere by’igihe kirekire.
Uwamahoro yagize ati “Uyu munsi ndaryma nkasinzira nkumva ko ndi kumwe n’umuryango wanjye, mfite umutuzo kuko nange ndi umwana uri mu muryango.”
Olive Kanamugure we yagize ati “Nyuma yo kubonana n'ababyeyi narishimye cyane, kandi byanyeretse ko koko Imana iriho kandi na bagenzi banjye bafite ibizazo byo kutamenya inkomoko yabo bishoboka ko bazababona.”
Mu buhamya bwabo, aba bana bagaragaza inzira ikomeye banyuzemo, kuko hari aho batafatwaga nk’abandi bana.
Amarangamutima ntagaragara kuri aba bana bashyikirijwe imiryango gusa, ahubwo n’ababakiriye babifashe nk’igihe kidasanzwe.
Bizimungu Delphine umuvandimwe wa Kanamugire yagize ati “Igihe cyo kwibuka twari twaramwandikishije mu Murenge wa Mwurire ko umwana yapfuye, kuko kuri liste y'abantu twibukaga i Mwurire nawe yabagaho.”
Rosine na Olive bahuye n’imiryango yabo babifashijwemo n’umuryango children of Rwanda.
Umuyobozi wawo avuga ko bashinze uyu muryango bagamije gufasha abana baburanye n’imiryango yabo kubona inkomoko yabo abo, bidakunze ko bayibona bagafatanyiriza aho ubafashiriza.
Yasabye ababonye imiryango yabo gukomeza kwita kuri bagenzi babo.
Umuryango children of Rwanda watangiye Mu 2019 kuri ubu ukaba ufite abana 50, abamaze kubona imiryango bakaba ari 3 gusa.
Uwitonze Providence Chadia
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru