AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyuma y’imyaka 27 Uwamahoro na Kanamugire babonanye n’imiryango yabo

Yanditswe Jun, 30 2021 15:01 PM | 45,674 Views



Nyuma y’imyaka 27 yose bari mu gihirahiro n’ubuzima butoroshye kubera kuburana n’imiryango yabo, byari ibyishimo byinshi kuri Rosine Uwamahoro na Olive Kanamugire ubwo bahuzwaga n’imiryango yabo batandukanye nayo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Rosine Uwamahoro na Olive Kanamugire, baburanye n’imiryango yabo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, bafite imyaka hagati y’itatu n’ine.

Kuva icyo gihe bagiye baba mu miryango itandukanye. Bavuga ko kumenya imiryango bakomokamo, ari intangiro yo  kuruhuka umuruho no gukira ibikomere  by’igihe kirekire.

Uwamahoro yagize ati “Uyu munsi ndaryma nkasinzira nkumva ko ndi kumwe n’umuryango wanjye,  mfite umutuzo kuko nange ndi umwana uri mu muryango.”

Olive Kanamugure we yagize ati “Nyuma yo kubonana n'ababyeyi narishimye cyane, kandi byanyeretse ko koko Imana iriho kandi na bagenzi banjye bafite ibizazo byo kutamenya inkomoko yabo bishoboka ko bazababona.”

Mu buhamya bwabo, aba bana bagaragaza inzira ikomeye banyuzemo, kuko hari aho batafatwaga nk’abandi bana.

Amarangamutima ntagaragara kuri aba bana bashyikirijwe imiryango gusa, ahubwo n’ababakiriye babifashe nk’igihe kidasanzwe.

Bizimungu Delphine umuvandimwe wa Kanamugire yagize ati “Igihe cyo kwibuka twari twaramwandikishije mu Murenge wa Mwurire ko umwana yapfuye, kuko kuri liste y'abantu twibukaga i Mwurire nawe yabagaho.”

Rosine na Olive bahuye n’imiryango yabo babifashijwemo n’umuryango children of Rwanda.

Umuyobozi wawo avuga ko bashinze uyu muryango bagamije gufasha abana baburanye n’imiryango yabo kubona inkomoko yabo abo, bidakunze ko bayibona bagafatanyiriza aho ubafashiriza.

Yasabye ababonye imiryango yabo gukomeza kwita kuri bagenzi babo.

Umuryango children of Rwanda watangiye Mu 2019 kuri ubu ukaba ufite abana 50, abamaze kubona imiryango bakaba ari 3 gusa.


Uwitonze Providence Chadia




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage