Yanditswe Jan, 01 2022 22:10 PM | 108,278 Views
Abaturage bo mu Karere ka Gisagara barashima Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame nyuma y’uko ashyize mu bikorwa ibyo yari yabemereye ubwo yahiyamamarizaga iyi manda muri Nyakanga 2017.
Ni ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi inganda imihanda n’ibindi.
Abaturage batanga ubuhamya ko byahinduye ubuzima bw’abatuye aka Karere ka Gisagara
Perezida Paul Kagame hari tariki ya 15 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga mu kibuga cy’umupira mu Murenge wa Muganza.
Akimara gutorwa yongeye kugaruka muri aka karere tariki ya 23 Kanama 2018 maze ku ikubitiro ahita asezeranya abaturage itangizwa ry’ibikorwa byo gukora umuhanda wa kaburimbo.
Nyuma y’imyaka ine ibikorwa by’iterambere bigenda byiyongera ku buryo hari ababiheraho bavuga ko uruzinduko rw’umukuru w’igihugu muri Gisagara, rwababereye amateka.
Aba baturage bahereye ku ikwirakwizwa ry’imiyoboro y’amazi mu bice bitandukanye by’aka karere, bemeza ko kuri ubu bavoma amazi meza ugereranyije no mu myaka yashize
Aka karere mbere y’uko umukuru w’igihugu ahiyamamariza kari ku kigero cya 22% by’ingo zitunze amashanyarazi. Kugeza ubu kari ku gipimo cya 69% mu gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo.
Kuri ubu ibikorwa byo gusudira, gukoresha ibyuma bisya n’ibindi ubona ko byateje imbere abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yemeza ko ibyo umukuru w’igihugu yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga byahinduye isura y’aka karere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney asaba abaturage muri rusange kujya bita ku bikorwa remezo begerezwa cyane cyane nk’ibyo umukuru w’igihugu abagezaho kugira ngo bihindure imibereho yabo.
Uretse inganda ziciriritse , muri Gisagara hari uruganda rwa nyiramugengeri ruzuzura rutwaye miliyari 350 Frw, ni uruganda ruzajya rutanga megawati 80.
Callixte KABERUKA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru