Yanditswe Jun, 24 2022 16:38 PM | 147,395 Views
Perezida
Paul Kagame aratangaza ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
ihagaritswe, u Rwanda ari igihugu cyahindutse haba mu mitekerereze y’abagituye,
mu mitima yabo ndetse no ku mubiri.
Ibyo kandi byashimangiwe n’abandi banyacyubahiro bafashe ijambo mu birori byo gutangiza ku mugaragaro inama ya CHOGM.
Tariki 24 Kamena 2022 yinjiye mu mateka y’umuryango wa Commonwealth n’ay’u Rwanda byumwihariko, nyuma y’imyaka 13 gusa rwinjiye muri Commonwealth, u Rwanda twakwita bucura muri uyu muryango w’ibihugu 54 rwakiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma b’ibihugu binyamuryango, izwi nka CHOGM.
Mu birori bibereye ijisho, inama ya CHOGM nyirizina kuri uyu wa Gatanu yatangiye imirimo yayo muri Kigali Convention Center. Ari kumwe n’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, Perezida Kagame yabanje guha ikaze abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama, umwe ku wundi bagafata ifoto y’urwibutso mbere yo kwinjira mu cyumba cy’inama.
Mu ijambo ry’ikaze, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutewe ishema no kwakira iyi nama nyuma y’imyaka 28 gusa ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Ni ibyishimo n’icyubahiro kubakira mu nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth, ikaba iya 6 ibereye muri Afurika ndetse n’iya mbere nyuma y’uko Isi yacu ishegeshwe n’icyorezo cya COVID19. Mbahaye ikaze mwese mu Rwanda. Igihugu cyacu ni igihugu cyari cyarashwanyagujwe na jenoside n’amacakubiri mu myaka 28 gusa ishize. Uyu munsi turi igihugu cyahindutse mu mutima, mu mitekerereze no ku mubiri.”
“Bibiri bya gatatu by’abaturage bacu ni urubyiruko rutabaye muri ayo mateka. Ibyo dukora byose birimo no kwinjira mu muryango wa Commonwealth muri 2009 bigamije guhuza abaturage bacu n’abandi, ko ntaho bahezwa kandi bakaba bahanze amaso ahazaza. Tunejejwe no kuba binyuze muri CHOGM mufite amahirwe yo kutumenya kandi turifuza kubashimira icyo cyizere tugakomeza kubabera inshuti mu myaka myinshi iri imbere.”
Igikomangoma Charles wari uhagarariye umwamikazi Elizabeth wa Kabiri cyane ko ari nawe biteganyijwe ko azamusimbura ku ngoma, yashimangiye indangagaciro za Commonwealth agaragaza u Rwanda nk’urugero rw’ibishoboka bijyanye n’intego z’uyu muryango.
Ati “Ntidukwiye kwibagirwa ko hari ibintu bidahinduka birimo ubufatanye buhamye n’icyizere hagati y’abanyamuryango ba Commonwealth, indangagaciro zacu n’intego dusangiye n’ikindi ntekereza ko ari nacyo cy’ingenzi cyane ari cyo imibanire myiza isesuye n’ubusabane hagati y’abaturage ba Commonwealth ari cyo kiduha imbaraga twese. Izi ndangagaciro, intego n’ubushuti dusangiye birenga ubushuti bufite imizi mu mateka nkuko twabibonye duha ikaze Mozambique n’u Rwanda muri uyu muryango mwiza w’ibihugu.”
“Ku nshuro ya mbere nje mu Rwanda nkasura urwibutso rwa jenoside ndetse nkaganira n’abarokotse natangajwe cyane n’ubudaheranwa, imbabazi no kwiyemeza biranga Abanyarwanda. Uyu munsi u Rwanda rufite byinshi bidasanzwe birugira ihuriro rya inovasiyo cyangwa guhanga ibishya, rukaza ku isonga ku Isi mu bijyanye no kubakira ubushobozi abagore, rukomeje kwaguka mu bukungu butangiza ibidukikije ndetse ni n’igihugu gishyize imbere ubumwe bw’ahazaza.”
Muri iyi nama u Rwanda ruzashyikirizwa inkoni y’ubuyobozi bw’uyu muryango wa Commonwealth aho ruzasimbura igihugu cy’u Bwongereza cyawuyoboraga kuva muri 2018.
Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson akaba yifurije ishya n’ihirwe u Rwanda, ashimangira icyizere uyu muryango ufitiye Perezida Kagame.
“Ntewe ishema no gukora imirimo ya nyuma mu gihe u Bwongereza bwari bumaze buyoboye ngashyikiriza inkoni y’ubuyobozi Perezida Kagame kandi ndamwifuriza ishya n’ihirwe nk’Umuyobozi mushya w’umuryango wacu wihariye ubumbatiye hamwe ibihugu 54 na kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi. Ubu umwe mu banyamuryango bacu bashya ari ku ruhembe rw’imbere ndetse hari n’ibindi bihugu byifuza kuwinjiramo."'
"Muri aka kanya reka nshimire buri munyamuryango wa Commonwealth wahaye u Bwongereza amahirwe yo kuyobora. Mu gihe mpererekanya izo nshingano na Perezida Kagame, inshuti yanjye ya hafi akaba n’umufatanyabikorwa, mfite icyizere gikomeye cy’ahazaza heza ha Commonwealth iri ku ruhembe rw’imbere mu ruhando mpuzamahanga mu nyungu z’abaturage bacu bose."
Guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19 ku bukungu n’imibereho y’abaturage, imihindagurikire y’ibihe, amakimbirane n’intambara biri mu by’ingenzi biganirwaho muri iyi nama ya CHOGM.
Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland avuga ko mu bihe bigoye nk’ibi Commonwealth ikwiye kwerekana ubudasa bwayo.
"Biradusaba kubahana tukita ku kiduhuza. Tugomba kwizerana, tukaganira kandi buri wese agatega amatwi mugenzi we kandi tugatanga ibyo dufite byose kugirango tugere ku iterambere rya miliyari ebyiri n’igice z’abatuye uyu muryango duhagarariye. Ariko hano mu Rwanda hari ikindi cyazana impinduka, Isi irimo guhindagurika, abantu bafite impungenge. Ndumva igitutu kiri kuri buri mukuru w’igihugu uyu munsi. Imyaka mike ishize yangije byinshi. Ariko mbere y’uko ibintu biba bibi dufite amahirwe hano, aka kanya yo kwereka Isi igisobanuro nyacyo cy’ubumwe, ubufatanye, ubutwererane n’iterambere nyaryo."
Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro inama ya CHOGM, harimo umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Hamad Al Thani wari umushyitsi udasanzwe wa Perezida Kagame.
Divin Uwayo
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru