AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

Nyuma yaho sima nyarwanda ibereye nke ibiciro by'izindi sima bikomeje kwiyongera

Yanditswe Apr, 02 2018 22:37 PM | 24,171 Views



Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ko mu minsi itarenze 2 iraba yamenye impamvu igiciro cya sima ikorwa n'izindi nganda kizamuka, nyuma y'uko ikorwa n'uruganda CIMERWA ibaye nke ku isoko.

Nyuma yo kubaza bamwe mu bagura sima ibijyanye n'izamuka ryayo, bavuga ko batunguwe n'uburyo byazamutse cyane ndetse ko bitumye batahira aho. Shimiyimana Prince agira ati, ''Nsanze ibiciro biri hejuru kuko twari dusanzwe tuyigura 8500 ariko ubu ku isoko iri kugura hafi cumi na bingahe, ibiciro biri hejuru cyane rwose bikaba bitugoye kuyibona bitumye ngenda ntayo ntwaye.''

Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda hamwe n'uruganda CIMERWA baherutse gushyira hanze itangazo rigena ibiciro ntakuka bya sima ya CIMERWA kandi ko nta mucuruzi ukwiye kubirengaho. Karangwa Cassien avuga ko bakomeje gukurikirana ikibitera. Ati, ‘’Turimo turakurikirana turebe ko inganda arizo zazamuye ibiciro nyuma yuko babonye ko iyacu yabaye nkeya ku isoko ariko turakeka ko mu minsi 2 tuzaba tumaze kubona amakuru tukamenya aho izamuka ryayo rituruka niba ari abacuruzi niba ari inganda ntago ari inganda nyarwanda icyo gihe nta control twaba tubafiteho ariko dusanze ariko nidusanga ku nganda ntacyahindutseho ari ikibazo cy’abacuruzi twaganira nabo tugagira izindi ngamba dufata kugira ngo sima ntikomeze kuzamuka cyane.’’

Gusa hari bamwe mu bacuruzi ba sima zitari iza CIMERWA batifuje gufatwa amajwi n'amashusho, bavuze ko bazirangura mu mahanga bigatuma zigera mu Rwanda zibahenze noneho bazamura igiciro cyazo.

Ku birebana niya CIMERWA, itangazo rya Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda hamwe n'uruganda CIMERWA rivuga ko ibiciro bya sima ya CIMERWA ari amafaranga y'u Rwanda hagati ya 9800 n'ibihumbi 10 ku mufuka wa Premium cement mu gihe umufuka wa General purpose cement ari amafaranga hagati ya 8500 na 8700, umucuruzi utazubahiriza aya mabwiriza ngo azahanishwa amande guhera ku bihumbi 20 kugeza kuri miliyoni 2.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka

Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana