Yanditswe Jul, 31 2022 21:10 PM | 72,439 Views
Abatuye mu Karere ka Nyanza baravuga ko bakiriye neza kuba igitaramo "I Nyanza twataramye" kigiye kongera kuba nyuma y'imyaka itatu kitaba.
Muri iki gitaramo ngo bungukiramo byinshi bijyanye n'amateka yo hambere ndetse n'indangagaciro zibereye Umunyarwanda.
I Nyanza twataramye ni igitaramo ndangamuco Nyarwanda kiba buri mwaka hagamijwe gusobanukirwa uko mu muco nyarwanda bataramaga no gususurutsa abatuye Nyanza n'abahagenda. Hari hashize imyaka itatu iki gitaramo kitaba kubera COVID-19.
Gusa muri uyu mwaka, iki gitaramo kizongera, kikaba cyarahujwe n'umuganura.
Abatuye mu Karere ka Nyanza, bavuga ko iki gitaramo bacyungukiramo byinshi byendeye ku muco n'amateka yo hambere.
I Nyanza twataramye ngo ntiyungura ubumenyi n'amateka gusa kuko n'abacuruzi baboneraho umwanya wo gucuruza bitewe n'umubare w'abantu baba bitabiriye iki gitaramo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko kuba iki gitaramo cyari kimaze igihe kitaba atari uko cyavuyeho, ahubwo ngo byatewe n’ibihe bikomeye byo kwirinda Covid19.
Igitaramo I Nyanza twataramye cyatangijwe mu mwaka wa 2014, maze mu mwaka wa 2016 gihuzwa n'umunsi w'umuganura.
Jean Pierre Ndagijimana
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru