Yanditswe Jun, 04 2022 16:22 PM | 82,434 Views
Abarokotse
Jenoside yakorewe abatutsi batuye mu mudugudu wa Kiberinka mu murenge wa
Nyamirambo akarere ka Nyarugenge barishimira ko inzu zabo zubatswe mu 1997
zatangiye gusanwa.
Uyu mudugudu wa Kiberinka ni wo mudugudu wa mbere mu Rwanda wubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Ni umudugudu ufite inzu 234 ariko muri izo nzu hari izatangiye kwangirika ku buryo zikeneye gusanwa.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge Rutayisire Masengo avuga ko ikibazo cy'inzu zikenewe kuvugururwa muri uyu mudugudu kirimo gushakirwa umuti ku bufatanye n'inzego zitandukanye.
Imyaka ishize ari 25 izi nzu zubatswe, Umuyobozi Nshingwabikorw w'Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy avuga ko umuganda wo kuvugurura izi nzu wari ukenewe kugirango abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batabonye amikoro yo kwisanira inzu batuyemo nabo babe heza.
Igikorwa cy'umuganda muri uyu mudugudu wa Kiberinka cyanitabiriwe n'ubuyobozi bwa ambasade ya Maroc mu Rwanda aho iyi ambasade yatanze imifuka ya sima igera kuri 200 izifashishwa mu bikorwa byo gusana izi nzu.
Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda Youssef Imani avuga ko gahunda y'umuganda mu Rwanda ifite umwihariko utapfa kubona ahandi.
Muri uyu muganda, abatuye muri uyu mudugudu n'abandi baturage muri rusange, basabwe no kwihutira kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
KWIZERA John Patrick
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru