Yanditswe May, 11 2021 20:46 PM | 24,006 Views
Abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza
byatewe n'ubutaka bwiyashije bukimuka aho bwari buri mu Murenge wa Bushekeri ho
mu Karere ka Nyamasheke, barasaba ubufasha
bakabona aho gutura mu buryo burambye.
Ibyabaye bisa n'ibyabereye amayobera abatuye mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri, aho ubutaka bungana na hegitari 12 bwo mu Mudugudu wa Ngoma bwagiye burimuka buva aho bwari buri hasigara umusozi.
Abahutuye bavuga ko bwimutse bwerekeza ahagana hepfo aho bwaremye ikibaya.
Muri rusange ingo zisaga 113 zari zituyemo abantu barenga 350 nizo zagizweho ingaruka n'ibi biza, 39 zasenyutse burundu naho izindi 74 ziyasaguye.
Ntiharamenyekana icyaba cyateye gutemba k'ubwo butaka, n'ubwo bikekwa ko byaba byatewe n'amazi ashobora kuba ari munsi yabwo, utaretse n'imiterere yabwo.
Uwitwa Marigarita Ahishakiye uhatuye avuga ko mbere yo kugenda, bwabanje kwiyasa, bwenda gucya bakanguwe n'ibintu bumvise biturika.
Muri uko kugenda bukava aho bwari buri bukimukira ahandi, imyaka yari iburiho nk'ibishyimbo, insina, ibijumba, ibiti by'imbuto n'ibindi biti nk'inturusu byajyanye nabwo.
Nyuma y'iki kiza cyateye benshi ubwoba, abo cyasenyeye abenshi muri bo bacumbikiwe mu nsengero eshatu ziri muri aka kagari, abandi bacumbikiwe n'abaturanyi. Hari kandi n’abari mu biro by'akagari ari ho barajwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko bihaye amezi yo gushaka ubutaka bwo kububakira kandi ngo ntibizatinda kuko ubushobozi buhari.
Avuga ko kandi bagiye kubaha ibiribwa kuko ibyo bari barahinze byangiritse.
Aphrodis Muhire
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru