AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyamasheke: Inzu zirenga 130 zasenywe n’ubutaka bwatembye bukava aho bwari buri

Yanditswe May, 11 2021 20:46 PM | 24,006 Views



Abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza byatewe n'ubutaka bwiyashije bukimuka aho bwari buri mu Murenge wa Bushekeri ho mu Karere ka Nyamasheke, barasaba ubufasha bakabona aho gutura mu buryo burambye.

Ibyabaye bisa n'ibyabereye amayobera abatuye mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri, aho ubutaka bungana na hegitari 12 bwo mu Mudugudu wa Ngoma bwagiye burimuka buva aho bwari buri hasigara umusozi.

Abahutuye bavuga ko bwimutse bwerekeza ahagana  hepfo aho bwaremye ikibaya.

Muri rusange ingo zisaga 113 zari zituyemo abantu barenga 350 nizo zagizweho ingaruka n'ibi biza, 39 zasenyutse burundu naho izindi 74 ziyasaguye.

Ntiharamenyekana icyaba cyateye gutemba k'ubwo butaka, n'ubwo bikekwa ko byaba byatewe n'amazi ashobora kuba ari munsi yabwo, utaretse n'imiterere yabwo.

Uwitwa Marigarita Ahishakiye  uhatuye avuga ko mbere yo kugenda, bwabanje kwiyasa, bwenda gucya bakanguwe n'ibintu bumvise biturika.

Muri uko kugenda bukava aho bwari buri bukimukira ahandi, imyaka yari iburiho nk'ibishyimbo, insina, ibijumba, ibiti by'imbuto n'ibindi biti nk'inturusu byajyanye nabwo.  

Nyuma y'iki kiza cyateye benshi ubwoba, abo cyasenyeye abenshi muri bo bacumbikiwe mu nsengero eshatu ziri muri aka kagari, abandi bacumbikiwe n'abaturanyi. Hari kandi n’abari mu biro by'akagari ari ho barajwe. 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko bihaye amezi yo gushaka ubutaka bwo kububakira kandi ngo ntibizatinda kuko ubushobozi buhari.

Avuga ko kandi bagiye kubaha ibiribwa kuko ibyo bari barahinze byangiritse.

Aphrodis Muhire



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama