Yanditswe Dec, 09 2020 08:29 AM
107,018 Views
Abatuye
muri Santere ya Banda mu Murenge wa Rangiro, i Nyamasheke baravuga ko ubu bari
mu kizima nyuma yaho inkuba ikubitiye amashanyarazi akomoka ku mirasire bari
bafite kandi nta wundi muriro ugerayo.
Ibikoresho bikurura imirasire y’izuba bizwi nka panneaux solaire ubu bigaramye aho babishyize,abaturage barabireba gutyo gusa kandi ngo bari batangiye kumva icyo abandi bafite umuriro babarushije mu myaka yose bari bamaze bajya kuwuvumba ahandi
Banda,ni kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Rangiro,gakikijwe na Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, agace katigeze kumenya na rimwe umuriro wa REG.
Muri 2017 ni bwo iyo mirasire bari bayizaniwe n'umwe mu bantu bahavuka washakaga kubara mu bwigunge.
Ejobundi mu kwa cumi kwa 2019, inkuba yabaye kidobya irabikubita,ingo zibarirwa mu ,agana na santerey’ubucuruzi ya Banda bimera nk’ibitewe ikinya,icuraburindi ryisubiza intebe kugeza ubu.
Nk’uko ba nyir’iyi mirasire babivuga, ngo hakenewe nibura miliyoni 12 mu mafaranga y’u Rwanda ngo hagurwe ibyuma bibiri byahiye,bitihi se bigasanwa kuri miliyoni 4.
Mu cyumvikana ko Akarere ka Nyamasheke katarambirije kuri iyi mirasire, Mukamasabo Appolonie,ukayobora,avuga ko n’ubwo habaho ibiganiro hagati ye n’uyu wazanye iyi mirasire,ngo akarere ko gafite gahunda nshya yo kwihera aba baturage umuriro buhoro buhoro yaba indi mirasire cyangwa uwa REG n’ubwo mu by’ukuri atagaragaza igihe bizakorwa.
Inkuba yakubise iyi mirasire mu gihe yacaniraga abakabakaba ½ cy’ingo 1038 zituye aha mu i Banda ndetse n’imiryango y’ubucuruzi ikabakaba 100.Kuri ubu,kubona nk’umuriro muri telefoni birasaba gukora nibura ibilometero 10 ujya ku biro by’Umurenge wa Rangiro aka Kagari ka Banda kanabarizwamo cyangwa bakajya i Nyamagabe mu majyepfo.
TWIBANIRE Theogene
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamasheke baribaza impamvu ibikorwaremezo 2 bitubakwa kandi hashi ...
Feb 20, 2020
Soma inkuru
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bishimira ko nyuma y'imyaka 22 u Rwanda rwiboh ...
Jul 03, 2016
Soma inkuru