Yanditswe Aug, 03 2022 10:17 AM | 59,253 Views
Bamwe mu baturage
bakorera n'abagenda mu mujyi w’Akarere ka Nyamagabe, baravuga ko kuba uyu mujyi
urimo kubakwamo imihanda ya Kaburimbo bigiye kongera isuku ndetse n'imikorere
myiza muri uyu mujyi.
Abakora ubwikorezi bw’ibintu n’abantu mu mujyi w’akarere ka Nyamagabe, bahuriza ku kuba bakoreshaga umwanya munini bawugendamo ndetse n’ibinyabiziga bikahangirikira kubera ibinogo n’umuhanda umeze nabi cyane.
Kuri ubu imirimo yo gushyira kaburimbo muri iyi imihanda irarimbanije. Ni imihanda izaba ikora hirya no hino mu makaritsiye agize uyu mujyi, cyane cyane ahari bikorwa remezo nk’ahakorerwa ibikorwa by’imyidagaguro n’ahandi.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrande ashimira umukuru w’igihugu Paul kagame kuko ngo ariwe wabemereye iyi mihanda kuri ubu ngo ikaba yatangiye kubakwa.
Ati “Turashimira umukuru w’igihugu watwemereye imihanda ya kaburimbo. Iyi mihanda imaze igihe gito itangiye kubakwa. Uretse kongera ubwiza bw’umujyi, iyi mihanda izafasha kandi mu buhahirane.”
Iyi mihanda ya kaburimbo irimo kubakwa mu mujyi wa Nyamagabe izaba ifite kilometero zisaga 10 ikazatwara miliyali 5 z'amafaranga y'u Rwanda.
Manzi Claude
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru