Yanditswe Nov, 06 2023 17:24 PM | 73,582 Views
Mu Karere ka Nyagatare hafi y’umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda, huzuye isoko ry’icyerekezo ryitezweho gufasha abaturage b'ibihugu by'u Rwanda na Uganda kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Abahatuye bavuga ko biteguye kuribyaza umusaruro, rikazuzura ritwaye Miliyari zisaga enye zamafaranga y’u Rwanda, rikazatwaha ku mugaragaro bitarenze uku kwezi k’Ugushyingo.
Mu ntera nto cyane uvuye ku mupaka wa Kagitumba, ni ho iri soko riherereye mu Mudugudu wa Munini Akagari ka Kagitumba.
Hari hashize imyaka ibiri ryubakwa, ndetse abatuye i Kagitumba by’umwihariko bari baritegerezanyije amatsiko menshi.
Iri soko ryiswe Kagitumba Cross Border Market rifite ibyumba 60 by’ubucuruzi ndetse n’aho abarenga 200 bashobora gucururiza ku bisima, rikagira ahafatirwa amafunguro n’ibinyobwa, ibyumba by’ububiko harimo n'ibyuma bikonjesha, ahakorera ibigo by’imari ndetse n’ahagenewe ibagiro.
Abatuye i Nyagatare by’umwihariko i Kagitumba ngo biteguye kuribyaza umusaruro.
Kugeza ubu abarenga 400 barimo na bamwe mu baturage b’igihugu cya Uganda bamaze gutanga ubusabe bwo gukorera muri iri soko, gusa ariko barifuza ko ibiciro ku bazemererwa kurikoreramo bitababera umutwaro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko iri soko rizatahwa ku mugaragaro bitarenze uku kwezi.
Umuyobozi w’aka Karere, Gasana Stephen avuga ko abifuza kurikoreramo nta mpungenge z’ibiciro bakwiye kugira.
Kagitumba Cross border Market, isoko rigeretse kabiri mu buryo bwa etage, ryuzuye ritwaye Miliyari enye na Miliyoni zisaga 137 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ryitezweho kandi gufasha abaturage gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, kuko ubundi ngo wangirikaga utaragera ku isoko kubera kutagira aho ubikwa hizewe kandi hujuje ubuzirenenge.
Valens Niyonkuru
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru