Yanditswe Feb, 01 2023 18:41 PM | 29,277 Views
Ahitwa Gikoba mu karere ka Nyagatare nka hamwe muhabumbatiye amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu, hagiye kubakwa bijyanye n'igihe kugira ngo amateka ahabitse arusheho kubungabungwa.
Ibi ni ibyatangajwe ubwo abahagarariye inzego zinyuranye zo mu karere ka Nyagatare zakoraga urugendo shuri rugamije
kureba amateka ari mu duce tubumbatiye amateka yo kubohora igihugu.
Ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda, taliki ya mbere Ukwakira mu mwaka wa 1990 niho harasiwe isasu rya mbere ritangiza urugamba rwo kubohora igihugu, aha hari ibiti bibiri by'iminyinya ahakorewe Inama y'ingabo za RPF Inkotanyi icyo gihe nyuma yo kwiyambura impeta za Gisirikare bari bambukanye.
Uretse aha, dukomereje i Gikoba Murenge wa Tabagwe ahari indake yahoze ariya Maj General Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu, rwaje no kukigeza ku ntsinzi.
Ku ruhande rw'iyi ndake hari intebe ye yicaragaho n'ahandi hicarwagaho n'abari abayobozi bakuru b'ingabo za RPA icyo gihe ubwo babaga bari mu nama igamije gupanga urugamba rwo kubohora igihugu.
Mu rwego rwo gusigasira ayo mateka, niyo mpamvu uyu mwaka w'ingengo y'imari aho i Gikoba, hagiye kubakwa birushijeho nk'uko byatangajwe n'umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen.
Abaturiye aha Gikoba mu buhamya bwabo bishimira ibikorwa by'iterambere kuri ubu bagejejweho nyamara mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubuyobozi bwariho icyo gihe bwarabangishaka Inkotanyi.
Maurice Ndayambaje
Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu muri Uganda barishimira umupaka wafunguwe
Mar 25, 2023
Soma inkuru
Abahabwa inkunga zo kubavana mu bukene baravuga ko ubuzima bwabo burimo guhinduka
Mar 25, 2023
Soma inkuru
Perezida wa Sena yasabye Abanyarwanda kugendera kure imyifatire yose igamije gupfobya Jenoside
Mar 25, 2023
Soma inkuru
Rusesabagina na Nsabimana Callixte bahawe imbabazi
Mar 24, 2023
Soma inkuru
Abarangije mu ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama basabwe gukoresha neza ubumenyi babonye
Mar 24, 2023
Soma inkuru
Uganda Airline igiye gutangira gukorera mu Rwanda
Mar 24, 2023
Soma inkuru
Icyo abacuruzi biteze ku kigega kizunganira ishoramari
Mar 23, 2023
Soma inkuru
U Rwanda n’abafatanyabikorwa mu bufatanye mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere
Mar 23, 2023
Soma inkuru