Yanditswe Nov, 23 2017 19:51 PM | 6,679 Views
Imiryango 16 y'abatishoboye mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karangazi yashyikirijwe inzu zo kubamo ndetse n'ibindi bikorwa remezo byose byuzuye bitwaye amafaranga asaga miliyari 1. Minisitiri w'ibikorwa remezo James Musoni yasabye aba baturage kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bahawe.
Iyi miryango 16 yashyikirijwe izi nzu zo kubamo, ni abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe ndetse n'abirukanwe mu gihugu cya Tanzania.
Minisitiri w'ibikorwa remezo James Musoni yasabye aba baturage gufata neza izi nzu, kandi ngo leta izakomeza no kubashyigikira muri gahunda zibavana mu bukene.
Uretse izi nzu 4 zubatswe mu buryo bwa '4 in 1' zahawe aba baturage, abatuye muri uyu murenge wa Karangazi mu mudugudu wa Rwabiharamba bahawe irerero, Inzu mberabyombi ndetse n'agakiriro byose byuzuye bitwaye amafaranga asaga miliyari 1 n'ibihumbi 800.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru