AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Nyabimata: Ntibanyuzwe n'icyemezo cy'urukiko ku bihano byahawe Rusesabagina na bagenzi be

Yanditswe Sep, 20 2021 20:47 PM | 74,505 Views



Nyuma yo gukatirwa imyaka 25 kuri Paul Rusesabagina  n’ibindi bihano byahawe abandi bafatanyije na we kugira uruhare mu kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bagizweho ingaruka n’ibitero by’inyeshyamba za FLN, baravuga ko batanyuzwe n’ubutabera.

Mu birometero bike uvuye ku mukandara w’ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru, ni yo nzira inyeshyamba za FLN  zakoresheje mu kugaba igitero cya mbere ku butaka bw’u Rwanda.

Mu ijoro rya tariki ya 19 rishyira 20 Kamena 2018, ni itariki itazibagirana mu mutima wa Havugimana Jean Mari bakunda kwita Nyangezi nyuma yo gutwikirwa moto yakuragaho imibereho y’umuryango we none ubu bikaba byaramuteye ubukene bukabije kugeza magingo aya.

Muri ibi bitero kandi izi nyeshyamba zatwitse imodoka y’uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata Nsengiyumva Vincent. 

Iri joro bamwe mu baturage bashimuswe n’izi nyeshyamba aho bagendeshejwe ibirometero byinshi bikoreye iminyago izi nyeshyamba zari zasahuye mu baturage. 

N’ubwo bamwe barekuwe iryo joro, si ko byagendekeye Bizimana  Theoneste wamaranywe iminsi 2 mu ishyamba n’izi nyeshyamba.

Izi nyeshyamba zaniraye mu baturage maze bamwe zibasahura imitungo yabo indi zirayangiza. 

Imwe mu miryango yabuze ababo barashwe muri iryo joro bavuga ko byabasigiye ibikomere bakomojeho ubukene mu mirynago yabo.

Nyuma yo gukatirwa imyaka 25 kuri Paul Rusesabagina  n’ibindi bihano byahawe abandi bafatanyije na we mu kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, bamwe mu baturage bo mu murenge baravuga ko batanyuzwe n’ubutabera bahawe  kuko bifuzaga ko Rusesabagina yakatirwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha bakoze.

Uretse iki gitero cy’i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, izi nyeshyamba zo mu mutwe wa FLN zongeye kugaba ikindi taliki ya 15 Ukuboza 2018 mu ishyamba rya Nyungwe maze batwika zimwe mu modoka zatwaraga abagenzi mu buryo rusange n’iz’abaturage ku giti cyabo. 

Bongeye kugaba kandi igitero mu mudugudu wa Subukiniro mu ijoro rya tariki ya 13 Mata 2019 maze basahura imitungo y’abaturage banakomeretsa abatari bake. Ibi bitero byose byahitanye abaturage 3 bo mu Karere ka Nyaruguru n’abandi 6 bo mu Karere ka Nyamagabe.

Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura