Yanditswe Dec, 09 2020 08:46 AM | 135,399 Views
Imihanda ya kaburimbo iciriritse ireshya n'ibirometero 93 no yo irimo gukorerwa abaturage b'Akarere ka Nyabihu mu rwego rwo koroshya ubuhahirane.
Mu gihe abaturage bishimira ikorwa ryayo, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwari Alphonse arabasaba gukuba kenshi umusaruro bari bafite ngo bazabyaze umusaruro iyi mihanda.
Ku musozi wa Kibisabo wo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu ni ho hatangirijwe ku mugaragaro gahunda yo gukora imihanda 6 ireshya n'ibirometero 93.Ni imihanda abaturage bavuga ko yari ikenewe cyane kuko ngo ari mu gace gafite umuusaruro utandukanye byabagoraga kuwugeza ku isoko no guhahirana n'abandi.
Iyi mihanda abaturage b'Akarere ka Nyabihu bemerewe n'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame mu mwaka wa 2018 izakorwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'ubwikorezi RTDA ku nkunga ya Banki y'Isi.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RTDA Baganizi Paul Emile avuga ko uretse Akarere ka Nyabihu hari utundi turere tw'Igihugu turimo gukorwamo imihanda nk'iyi.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse watangije ikorwa ry'iyi mihanda ku mugaragaro arasaba abaturage gukuba kenshi umusaruro w'ibyo bakoraga kugira ngo iyi mihanda izarusheho kubyazwa umusaruro.
Biteganijwe ko iyi mihanda izuzura mu gihe cy'amezi 15 ikazatwara akayabo ka miliyari zisaga 16 z'amafaranga y'u Rwanda.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru