AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Ntiwatera imbere utaje muri Kigali-Imyumvire ikiri muri bamwe mu rubyiruko rwo mu zindi Ntara

Yanditswe May, 31 2022 19:23 PM | 109,247 Views



Bamwe mu batuye n'abagenda mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abatuye uyu mujyi, biterwa n'imyumvire ya bamwe mu biganjemo urubyiruko rwo mu zindi Ntara rugitekereza ko gutera imbere bataje i Kigali bitaborohera.

Bavuga ko ibi bituma baza i Kigali batabiteguye neza ubuzima bwabananira bagahinduka umutwaro n'ikibazo kuri leta n'abatuye Umujyi wa Kigali

Nsekanabo Jean Claude  w'imyaka 45 ukomoka mu karere ka Karongi, amaze imyaka 20 mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kugeza ubu atarabona icyo gukora gifatika uretse ibiraka abona rimwe na rimwe.

Avuga ko ikintu gikomeye yungukiye i Kigali muri iyi myaka 20 yose ari umugore yahashakiye n'abana yahabyariye.

''Udafite akazi i Kigali wabaho ute? Nta nzu wabona yo kubamo, ntabyo kurya, nta mazi, nta biro nta kintu na kimwe wabona udafite akazi cyangwa amafaranga hano i Kigali.''

Avuga ko yamenye amakuru ko Karongi yateye imbere ndetse Umujyi wa Kibuye usigaye ubarizwa mu Mijyi iyingayinga i Kigali .

Avuga ko hari igihe atekereza gusubira i Karongi ariko gufata icyemezo byakomeje ku mugora kubera gutinya gusubirayo agifite ubuzima busa n'ubwo yari afite mu myaka 20 itambutse.

Aba baturage bavuga ko uwaba agitekereza ko Kigali itanga amahirwe y'imibereho myiza kurenza indi mijyi y'u Rwanda yaba yibeshye, ndetse bamwe bakavuga ko nibiba ngombwa bazasubira mu byaro kuhakorera imishinga ibateza imbere ngo kubera ko ibyaro byinshi bisigaye bimeze nk'imijyi mu birebana no kwihaza ku bikorwa remezo by'ibanze, kandi kuhashora imari cyangwa kuhashakira akazi bikaba byoroshye kurenza mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho y'abaturage mu Mujyi waKkigali, Urujeni Martine avuga ko mu bibangamiye imibereho y'abatuye Umujyi wa Kigali harimo abantu baturuka mu zindi ntara bakaza i Kigali batazanywe n'akazi cyangwa indi gahunda ifatika

''Kigali itera imbere ku bafite uburyo bwo kuyibamo n'impamvu zitumye bayirimo, ariko kujyera muri Kigali uje gushaka utazi aho utangirira gushakisha nibyo bitera ibibazo, ni ihuriro ry'ubucuruzi koko ariko ukaza ku bukora ari ubucuruzi bufite gahunda cyangwa se ari ikiraka cyangwa ikindi kizabasha gutuma ubaho mu Mujyi wa Kigali, kuza rero ujyirango ubuzima buzakwizanira nibyo bituma havuka abasabiriza, aba abajura mubona nabo bari bamaze kuba benshi n'ibindi bibazo bitandukanye bituma abana bajya mu mihanda.''

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko bibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage byiganjemo ibifitanye isano n'amakimbirane yo mu miryango, gusambanya abana bamwe bikabaviramo guterwa inda bakiri bato, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imirire mibi n'ikibazo cy'igwingira ku bana bato, byose bifite inkomoko mu miryango imwe n'imwe itita ku nshingano zayo zo guherekeza umwana kuva asamwe kugeza ashinze urugo mu buryo bwemewe n'amategeko.

Jean Paul Maniraho



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victo

Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuc

Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye g

Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général

N’ubwo ari amateka ashaririye kandi ababaje ni ayacu- Donatille Mukabalisa

Tariki 21 Mata 1994: Mu munsi umwe hishwe Abatutsi barenga ibihumbi 250

Perezida wa Sena yagaye Sindikubwabo na Kambanda bashishikarije abanya-Butare kw

Gisagara: Impunzi z’Abarundi zagarutsweho mu gutiza umurindi Jenoside yako