Yanditswe Nov, 06 2021 12:39 PM | 59,640 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye abanyamuryango ba AERG na GAERG kudatatira igihango ndetse bakarwanya icyo ari cyo cyose cyaba kigamije gusenya ibyo igihugu kimaze kugeraho.
Mu butumwa yageneye abanyamuryango b’iyi miryango, yabanje kubabwira ko ababyeyi bose, bari kumwe na bo, kandi ko bahagaze mu mwanya w’ababo batagihari.
Yibukije ko mu mibereho y’Abanyarwanda kimwe n’abandi Banyafurika, umwana ari uw’umuryango. Yavuze ko ubwo uyu muryango wavukaga, u Rwanda rwari amatongo, abana badafite kirengera. Ati" Mu mibereho y’Abanyarwanda kimwe n’abandi Banyafurika, umwana ni uw’umuryango! Mu gihe AERG yavukaga,u Rwanda rwari amatongo,abana badafite kirengera. Mwumvise umurindi w’ingabo nziza zarokoye uru Rwanda, nyamara zitashoboraga kwishima."
Yunzemo ati ati "Ababyeyi twese dushimishwa n’uko mutagarukiye aho gusa, kuko mwatangije AERG na GAERG, ngo izakomeze kubera n’abandi barokotse Jenoside, ‘umuryango’ ubahoza kandi ukabaha uburere n’ikinyabupfura.
Madamu Jeannette Kagame yabashimye kuba baratagije uyu muryango AERG wabahaye uburere n’ikinyabupfura, avuga ko kuba abashinze AERG barahisemo “Kwibuka” amateka ya Jenoside, nk’intego ya mbere bifite ishingiro, kandi ko ari ngombwa kubikomeraho, cyane ko n’itegeko-nshinga rya repubulika y’u Rwanda ribishimangira.
Madamu wa Perezida wa Repubulika yanibukije abanyamuryango ba AERG ko ibimaze kugerwaho n'Igihugu ari bo ubwabo bafite inshingano yo kubirinda, bakarwanya icyo ari cyo cyose cyaba kigamije kubisenya.
Yagize ati " Abanyarwanda bakunze kuvuga ngo “Hari ibitabonwa n’amaso atararize!”. Hari byinshi mubona n’ibyo mutabona, bigamije gusenya ibyagezweho no guharanira ko twasubira inyuma. Amaso yanyu rero akwiriye kubibona vuba, kumenya guhitamo no guhangana nabyo! Mujya mwumva kandi bavuga ngo “Umwambi ushuka umuheto kandi bitari bujyane”. Ntimuzatatire igihango!"
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyamuryango ba AERG na GAERG kuba bagira uruhare muri gahunda zitandukanye z'igihugu, zirimo no kurwanya ikibazo cy'ihungabana. Ati "Mwatangiye kandi gufatanya n’inzego zitandukanye mu guteza imbere no kwita ku buzima bwo mu mutwe. Tuzakomeza gushakisha umuti w'ihungabana kugira ngo tunarinde na generations zizadukurikira."
Yanasabye aba banyamuryango gukomeza ibikorwa byabo biteza imbere igihugu ati "Hari ibisubizo mutanga dukwiye gukomeza gufatanya, nk' umusanzu wo kubaka u Rwanda twifuza."
Tariki 20 z'Ukwezi kwa 10 nibwo AERG yujuje imyaka 25, aho abanyamuryango bayo bavuga ko iyi myaka yabaye iy'ubudatsimburwa n'urugendo rugana aheza, kandi ko umusanzu wabo mu kurerera u Rwanda nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye umusingi wo kongera kubaho neza kuri benshi.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru