AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ngoma: Ntibumva impamvu hoteli yatwaye arenga miliyari 3 idakorerwamo

Yanditswe Nov, 17 2019 19:54 PM | 12,484 Views



Bamwe mu batuye mu Karere ka Ngoma bavuga ko kuba barubakiwe hateli ya miliyari zirenga 3 mu mwaka wa 2013, ikaba yaruzuye ariko ikaba yarabuze abayikoreramo ngo byasubije inyuma iterambere  ry'aka karere muri rusange.

Iyi hoteli y'amagorofa 5 ni  imwe rukumbi y'icyitegererezo mu Karere ka Ngoma, yarije ije kunganira indi hotel abaturage b'aka karere bavuga ko itajyanye n'igihe bigatuma abashyitsi babasura bajya kwirarira mu tundi turere.

Ni hotel imaze imyaka ibiri yuzuye ariko ikaba itarakorerwamo kugeza magingo aya.

Umwe muri abo baturage yitwa Gatarayiha Epaphrodide avuga ko kuba iyo hoteli idakora bituma babura ba mukerarugendo, bagahomba amafaranga.

Ati "Kuba dufite hoteli imeze gutya ikaba itari gutahwa tubona ari ikibazo kuko hari ba mukerarugendo bakagombye kuza bakiyakirira inaha muri Ngoma yacu ugasanga ibyo bintu byaba ari byiza ndetse n'umuturage wishoboye akahaza nkatwe nk'uko twitibiriye inama tukaba twanayitemberamo."

Na ho Mukacyimpaye Eugenie yagize ati "Bigira ingaruka ku iterambere ry'akarere nk'ubu iyi hoteli iyaba yinjiza,twabona umutungo mwinshi mu karere."

Aba baturage bifuza ko iyi hoteli ikwiye kubona abayikoreramo kugira ngo ibibazo bihari byo kuba hari aho abantu banyatranye bashaka ahantu ho kwiyakirira bakahabura.

Nzeyimana Jean Damascene ati "iyi hoteli icyo tuyivugaho ni uko yakuzura igatangira gukora ku buryo umuntu yaturuka n'ahandi hantu, nkatwe twaturutse kure hari igihe tuba dukeneye nko kwiyakira, ikaba yateza imbere akarere kacu, kuba iraho ari nk'umurimbo twe turabibaza bakatubwira ngo ntiruzura mwatubariza iyo mpamvu ituzura."

Mu mwaka  wa 2017  ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwari bwagaragarije RBA ko iyi hoteli izatangira gukora mu kwezi kwa mbere kwa 2018. Nyamara kugeza ubu ntiratangira gukorerwamo.

Ubuyobozi bw'aka karere  buvuga ko hari impamvu zatumye iyi hotel itinda gutangira gukora.

Umuyobozi w’aka karere, Nambaje Aphrodice  yagize ati  "Ibyari bikenewe byose ngo hoteli yubakwe byarabonetse ndetse n'amafaranga yo kugura ibikoresho arahari gusa kubona umuntu uyikoresha, kuko si akarere kazasubira inyuma ngo kayikoreremo ,twagize ibiganiro n'abazayikoresha umwe twari mu rugendo asa nk'ugenda biguruntege ariko twaganiye n'abandi,ubu twizeye ko uburyo bw'amagfranga dufite n'ugomba kuyikoresha bigenda vuba bikuhita kugira ngo azaze vuba, abikoresho asanzemo abikoreshe iyi hoteli itangire ikore vuba."

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma ko bitarenze mu ntangiriro z'ukwezi kwa mbere umwaka wa 2020 iyi hoteli igomba kuba yaratangiye gukora kugira ngo ifashe abatuye aka karere kuva mu bwigunge.

Yagize ati "Ariko mu biganiro twagiranye n'akarere ni uko ku bunane iyi hoteli yabo izaba ikora, yararangiye yaruzuye, hasigaye gusa gushyiramo ibikoresho, no kubona uwikorera cyangwa ufite  ubuzobere bakaba babirimo gusa twabasabye ko babyihutisha ku buryo uyu mwaka utarangira iyi hoteli bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igifunze imiryango kandi yaruzuye hashize igihe kinini."

Iyi hoteli yubatse ku buso bwa hegitali 2,5, ikagira amagorofa 5. Ni hoteli Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yemereye abatuye aka karere, itangira kubakwa 2013.Yuzuye itwaye amafaranga miliyari 3,4 ikaba ifite ubushobozi bw'ibyumba 72 ndetse n’ubwogero (pisine).


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira