Yanditswe Nov, 30 2022 17:47 PM | 221,834 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko nta n’urumiya u Rwanda rwahawe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique ashimangira ko kuba iki gihugu kidakungahaye mu mikoro bidakuraho ko gikize ku mutima ari na byo bituma cyohereza ingabo gutabara ibindi bihugu.
Hashize umwaka n'amezi make u Rwanda rwohereje ingabo na polisi muri Mozambique gufatanya n'inzego z'icyo gihugu kugarura umutekano n'ituze mu nNara ya Cabo Delgado yari yarayogojwe n'ibyihebe.
Uretse kuba abari barakuwe mu byabo bamaze gutaha, ibikorwa by'ubuzima rusange nk'amashuri n'amavuriro, ubucuruzi n'ibindi byongeye gukora ndetse kuri uyu wa kabiri icyambu cya Mocimboa Da Pria cyongera gutangira gukora ku mugaragaro.
Nubwo ibyo byose byagezweho ariko u Rwanda rwongereye umubare w'ingabo na polisi mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique nkuko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya muri guverinoma.
Ibyo kandi ngo ni na ko bimeze ku bufatanye bw'u Rwanda na Santarafurika, aho u Rwanda rufite abasirikare n'abapolisi binyuze mu butwererane bw'ibihugu byombi ndetse n'abandi bari yo mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye.
Umukuru w'Igihugu ashimangira ko uwo mutima ari wo utuma u Rwanda rwiyemeza gutanga umusanzu warwo mu gushakira umuti ibibazo byugarije ibindi bihugu by'umwihariko ibya Afurika nta gihembo rutegereje.
Kugeza ubu u Rwanda rufitanye ubufatanye bwihariye mu by'umutekano n'ibihugu bya Mozambique na Santarafurika ariko rukaba ruri no mu bihugu 5 bya mbere ku Isi mu kugira umubare munini w'ingabo na polisi mu butumwa bw'amahoro bwa Loni hirya no hino ku Isi.
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru