AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nta mutekinisiye w’amashanyarazi uzemererwa gukora adafite uruhushya rwa RURA

Yanditswe Jan, 14 2021 20:54 PM | 6,725 Views



Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko guhera mu kwezi kwa 3 uyu mwaka umufatabuguzi uzakenera amashanyarazi agomba kwerekana ko uzakora imirimo yo kuyashyira mu nzu ye ari sosiyete ibyemerewe cyangwa umuntu ubifitiye uruhushya rutangwa n’uru rwego.

Ikigenderewe ni uko uzajya ukora amakosa ateza impanuka azajya abibazwa.

Hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara inzu zibasirwa n'inkongi z'umuriro ibizirimo byose bigahinduka umuyonga.

Ni impanuka akenshi bisobanuka ko zaturutse ku muriro w'amashanyarazi uba washyizwe mu nzu mu buryo butari ubwa kinyamwuga. Kuba RURA isaba ko ibi byahinduka, umuriro w’amashanyarazi ugashyirwa mu nyubako n’ababiherewe impushya bamwe mu baturage bemeza ko bishobora kugabanya izi nkongi.

Rugwizangoga Cyrille ati ''Bizatanga umutekano kuri buri wese wubatse inzu kubera umutekano w'amashanyarazi kuko icyo gihe bizaba byakozwe n'umuntu ubifitiye uruhushya unabizi, nta nkongi z'umuriro zizongera kubaho.''

Na ho Nduhungirehe Pascal ati ''Icyo cyemezo ku ruhande rumwe ni cyiza ariko ku rundi cyane cyane nko ku baturage bakiri mu cyiciro cyo hasi ntabwo mpamya ko ariko bose bazabasha kugikurikiza. Ntabwo azabishobora kugira ngo aze gushaka ibyo byemezo, aze gushaka umutekinisiye wabyize kandi nanone ugasanga hari igihe uwo mutekinisiye iyo nzu agiye kwensitara yaba nayo ubwayo agaciro kayo gasa nk’aho ari ntako.''

Umuyobozi ushinzwe Ingufu, amazi, isuku n’isukura muri RURA, Mutware Alexis, atangaza ko iyi gahunda yari isanzweho kuva mu 2014, uretse ko yashyirwaga mu bikorwa ku bashaka kubaka inyubako nini cyangwa abajya gusaba amasoko ya Leta.

Yagize ati ''Icyo agamije ni ukugira ngo akumire cyangwa se arinde inkongi n'izindi mpanuka ziterwa n'amashanyarazi ashobora gushyirwaho atujuje ubuziranenge. Abo duha impushya ni abantu baba bafite ubumenyi buhagije babifitiye n'impamyabumenyi; ibisabwa ni ukuba yerekana icyemezo icyo ari cyo cyose cyangwa se impamyabumenyi yerekana ko yize iby'amashanyarazi: Yaba uwabyize amezi runaka kugera ku wabyize muri kaminuza bose turabemera kuko izo mpushya tuzitanga mu byiciro bitandukanye.''

Gusa abasanzwe bakora ubwubatsi nka Eng Bimenyimana Innocent ndetse na Sindayigaya Adrien, ukora amashanyarazi bagaragaza impungenge ko izi ngamba zishobora gutuma serivisi zo gushyira amashanyarazi mu nyubako zihenda:

Eng Bimenyimana Innocent yagize ati “Aba bantu RURA yashyize ahagaragara na bo bagiye guhenda kuko bazi ko bari kuri liste kandi abo bana barangije mu mashuri ya leta cyangwa se ayigenga babizi bagucaga ibyo bihumbi 100 cyangwa 200 ariko RURA iki kintu ntabwo yacyitayeho hari benshi bagiye kubura akazi.''

Sindayigaya Adrien, umutekinisiye w’amashanyarazi we ati  “Ntabwo kuba amashanyarazi ashya mu Rwanda mpamya 100% ko biterwa nuko abantu bayakora badafite ibyo byangombwa, icyakora birashoboka koko. Ariko icyo mvuga ni uko nibabikore ariko babanze barebe n'ikibazo bizateza mu baturage. Hari abantu byari bitunze ariko nibashyireho uburyo bufunguye izo mpapuro zitangirwe ku mugaragaro zireke gutangwa mu bwiru.''

Kugeza ubu abantu 89 ni bo bafite impushya ku basaga 200 bamaze kuzitsindira, kuko abantu bajya kwiyandikisha bishyuye 25,000Frw, bagakora ibizamini bisuzumirwamo ubumenyi bw'ibanze bwo gukora iyo mirimo.

RURA yemeza ko muri aba bahabwa impushya, uzakora Installation y'amashanyarazi igateza ibibazo azajya abibazwa.

Mutware Alexis yagize ati ''Ntabwo igamije kubangamira umuntu uwo ariwe wese ahubwo igamije kurinda abanyarwanda igihombo gishobora guturuka kuri iyo mirimo ikorwa n'abantu bayikora batayifitiye ubumenyi buhagije. No mu gihe hakozwemo amakosa akozwe na wa muntu arakurikiranwa akabibazwa.''

Abemererwa gutanga izi serivisi zo gushyira amashanyarazi mu nyubako barimo abo mu cyiciro cy’abashozajya bashyira umuriro mu nzu zo guturamo n’izindi nto zikoresha umuriro muke, wa ‘’Monophase’, mu gihe icyiciro cya kabiri bo bashobora gushyira umuriro mu nyubako nini z’ubucuruzi ndetse n’iz’amagorofa zikoresha umuriro mwinshi, wa ‘Triphase’.

Icyiciro cya Gatatu ni icy’abazajya bashyira umuriro mu nyubako zirimo nk’inganda zikoresha umuriro mwinshi cyane, akenshi ziba zifite ‘Transformateur’ ishobora kugabanya cyangwa ikongera umuriro igihe bibaye ngombwa. RURA ivuga iyi gahunda izatangirira mu Mujyi wa Kigali nyuma ikazakomereza mu ntara harebwe umusaruro itanga.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage