AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nta musirikare n'umwe wa RDF wigeze ujya ku butaka bwa DRC- Perezida Kagame

Yanditswe Apr, 27 2020 18:18 PM | 23,898 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko nta ruhare na rumwe Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifite mu bitero bikomeje bikorwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) byo kurwanya umutwe w'iterabwoba wa FDLR  n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’icyo gihugu. 

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga aho abanyamakuru bagarutse ku bikorwa by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarsasi ya Kongo, FARDC, zimaze iminsi zigaba ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bw'icyo gihugu, aho bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga  bivuga ko uku gukomeza gushegejwa kw'iyo mitwe ngo bishobora kuba bayaragizwemo uruhare n’Ongabo z’u Rwanda (RDF). 

Aha Perezida Kagame yateye utwatsi ibivugwa, ashimangira ko Leta ya DRC ubwayo izi ukuri ku bivugwa.

Yagize ati "Nta musirikare n'umwe wa RDF wigeze ujya ku butaka bwa DRC, habe n'umwe kandi ibyo mbihagazeho! Ariko imiryango imwe n'imwe na bamwe mu banyamakuru bo ngo babasha kubona za batayo n'ibindi nk'ibyo, ariko guverinoma ya DRC ubwayo izi ukuri kose, izi neza ko nta musirikare n'uyu n'umwe wa RDF uri yo!"

Umukuru w'Igihugu yagaragaje kandi ko abakwiza izo nkuru z'ibinyoma ari abafite inyungu mu kubaho ku imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya DRC bityo bakaba bakwirakwiza ibyo binyoma nkana.

Ati "Guverinoma ya DRC yakoze akazi keza kuko n'ubundi byose bibera ku butaka bwayo kandi Abakongomani ni bo ku ikubitiro bagirwaho ingaruka n'ibikorwa by'iyo mitwe ukuyemo wenda abakorana na yo banabibonamo inyungu. Bamwe muri bo ntibaba no muri DRC baba hanze ya kiriya gihugu, aho wumva bamwe barega u Rwanda ko ruri muri DRC rurwanirayo na FDLR kandi ibyo bakabikorera mu mahanga. Bamwe mu bavuga ibyo ni Abanyarwanda bari muri iyo mitwe cyangwa banayitera inkunga cyangwa abaterankunga babo ugasanga na bo si Abanyarwanda ahubwo ni abo mu bihugu by'u Burayi na Amerika, bigakomeza kuba uruvange ariko ibyo bikanakwereka impamvu iki kibazo kimaze imyaka 26 kitarakemuka."

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umuyobozi w'Umuryango wa EAC muri iki gihe, yanagarutse kandi ku ngamba ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba EAC bikomeje gufata zijyanye no guhangana n’icyorezo cya Covid-19, maze ashimangira ko isubikwa rya hato na hato ry’inama y’abakuru b’ibihugu binyamuryango ryadindije ingamba zo guhangana n'icyorezo cya COVID19 ku rwego rw’akarere. 

Kugeza kuri uyu wa ?bere mu bihugu 6 bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba igihugu cya Kenya ni cyo cyari ku isonga mu kugira umubare munini w’abanduye Koronavirusi babarirwa muri 363, Tanzania ku mwanya wa 2 n’abagera kuri 299 mu gihe Sudani y'Epfo ari yo ifite abanduye bake kuko ari 6 gusa. 

Uretse ku rwego rwa EAC, muri iki kiganiro Umukuru w'igihugu yakomoje ku bufatanye mpuzamahanga mu guhangana n'iki cyorezo n'ingaruka zacyo, agaragaza ko hari intambwe imaze guterwa.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage