AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Nta muntu n'umwe wata muri yombi perezida Bashir mu gihe azaba ari i Kigali

Yanditswe Jul, 14 2016 10:11 AM | 2,548 Views



Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane,yatangaje ko nta muntu ushobora guta muri yombi perezida wa Sudan Omar El Bashir mu gihe cyose azaba ari i Kigali mu nama y'abakuru b'ibihugu na guverinoma b'umuryango w'Afrika yunze ubumwe. Ibi ngo ni ukuberako azaba ari umushyitsi w'u Rwanda kandi rutaranashyize umukono ku masezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rusaba ko yatabwa muri yombi.

Hari mu kiganiro minisitiri w'ububanyi n'amahanga yagiranye n'abanyamakuru bakurikirana inama za AU zibera i Kigali. Aha yari abajijwe ukuntu uyu muyobozi wa Sudani ushinjwa jenoside akaba aje mu gihugu cyabayemo jenoside atatabwa muri yombi, nk'uko byasabwe n'uru rukiko rw'i La Haye mu Buholandi.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko uru rukiko rutigeze rubura amikoro n'ubushobozi byo kuba rwata muri yombi uyu muyobozi, ku buryo byasaba ko ategerwa i Kigali. Ikindi cyemeza ko itabwa muri yombi rya Bashir i Kigali ridashoboka ni uko u Rwanda ngo ntaho ruhuriye n'uru rukiko kuko rutari mu bihugu 34 bya Afurika byashyize umukono ku masezerano arushyiraho.

Minisitiri Louise Mushikiwabo kandi avuga ko hari amahame umuryango wa AU ugenderaho y'uko nta muyobozi uri ku butegetsi muri Afrika watabwa muri yombi kuko aba afite ubudahangarwa. Hari hashize iminsi 2 ICC isabye u Rda kuzata muri yombi president Omar Al Bashir ariko ngo ntirwabihaye agaciro.

Muri iki kiganiro kandi minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo yanavuze ku rwandiko rw'inzira ruzatangizwa muri iyi nama y'abakuru b'ibihugu izaba mu mpera z'iki cyumweru. Yatangaje ko atari passeport y'abakuru b'ibihugu gusa cyangwa abadiplomates n'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga. Ahubwo ngo ni urwandiko ruzafasha abanyafurika kwisanzura mu bihugu bigize uyu mugabane. Nyuma y'uyu muhango buri gihugu kizacapa passeport nyafurka kigendeye ku mategeko yacyo agenga abinjira n'abasohoka, u Rwanda rwo ngo rukaba rwiteguye, kuko rufite passeport zisa n'iyo izajya ikoreshwa ku mugabane wose.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura