Nta mucuruzi wa Gaz ukwiye kugira icyo yitwaza ngo azamure igiciro-RURA

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Nta mucuruzi wa Gaz ukwiye kugira icyo yitwaza ngo azamure igiciro-RURA

Yanditswe Dec, 15 2021 19:39 PM | 39,823 Views



Nyuma y’uko Guverinoma ishyizeho ibiciro bishya bya gas, bamwe mu bayiranguza bahisemo kuba abadandaza, gusa Urwego ngenzuramikorere RURA ruvuga ko nta mucuruzi ukwiye kugira icyo yitwaza ngo azamure igiciro kuko imbogamizi zose zasuzumwe.

Ku bari basanzwe baranguza gaz kuri ubu nibo bahindutse abadandaza, kuko bahisemo kutongera kuziranguza abacuruzi bato.

Barimo kuzicuruza ku giciro cyashyizweho na guverinoma gihwanye n’amafaranga 1260 ku kilo, ni igiciro cyacyiriwe neza n'abaturage kuko aba bacuruzi batangiye kucyubahiriza.

Bamwe mu bacuruzi bato badandaza izi gaz bavuga ko baziranguye ku mafaranga menshi, ku buryo badashobora kuzigurisha ku giciro cyemejwe na guverinoma ngo kuko baba barimo gukorera mu gihombo ndetse n'abari basanzwe babaranguza bakaba bazibimye.

Bamwe mu bacuruzi baranguzaga gaz bavuga ko bahisemo kuzicuruza nabo badandaza gusa, ndetse bakazitangira ku giciro cyemejwe na guverinoma.

Gusa ngo bahagaritse kongera kuziranguza abacuruzi bato.

Ndagijima Emmanuel ufite kompani ya Kigali GAZ trade LTD avuga ko na we aho yaziranguraga ku bacuruzi banini bazinjiza mu gihugu bazikuye mu mahanga, bazibimye.

Urwego ngenzuramikorere RURA ruvuga ko nta mucuruzi ukwiye kugira icyo yitwaza ngo azamure igiciro cya Gaz yirengagije icyatangajwe na guverinoma.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Nsabimana  Ernest avuga ko uzafatirwa muri aya makosa azabihanirwa kuko imbogamizi zose aba bacuruzi bagaragaza  ngo leta yarazisuzumye basanga nta shingiro zifite.

Kuri ubu igiciro gishya cya gaz cyatangiye kubahirizwa ikilo kimwe cya gaz kiragura amafaranga 1260, bivuze ko Gaz y'ibiro bitatu ni 3780Frw , iy'ibiro 6 ni 7560 iy'ibiro12 ni 15.120 Frw, ibiro 15 ni 18.900 Frw, ibiro 20 ni 25. 200 Frw.

Igiciro cya gaz cyo kuranguza ntikigomba kurenga amafaranga y'u Rwanda 1220 ku kilo, igiciro cya gaz ku ruganda rushyira mu macupa ntikigomba kurenga amafaranga y'u Rwanda 1151 ku kilo.

Biteganijwe ko ibi biciro bizavugururwa nyuma y'ukwezi kumwe kugira ngo bijyanishwe n'igihe.

Mu mwaka wa 2016 abantu bakoreshaga Gaz mu guteka yari 2.4% mu mpera z'umwaka ushize bari bageze kuri 5.6%, Iintego ya leta ikaba ari uko abakoresha ibicanwa bikomoka ku biti, bazaba bageze ku kigero cya 42%, bavuye ku kigero cya 79%.


Jean Paul Turatsinze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame