Yanditswe May, 23 2019 08:52 AM | 7,802 Views
Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha Nsabimana Callixte wiyita Sankara ukurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba, kurema umutwe witwaje intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ubwicanyi n'ibindi.
Ku isaha ya saa mbiri zuzuye,nibwo Nsabimana Callixte yagejejwe ku rukiko rw'ibanze rwa Gasabo.
Ari kumwe n'umwunganizi we mu mategeko Me Nkundabarashi Moïse, Nsabimana Callixte yinjijwe mu cyumba cy'urukiko aherekejwe n'abashinzwe umutekano b'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.
Inteko iburanisha imaze kwinjira mu cyumba cy'iburanisha, Nsabimana Callixte yabanje gusaba kuzuza umwirondoro we kuko urukiko rwari rufite amazina ya se na nyina gusa.
Nsabimana Callixite yabwiye urukiko ko akomoka mu karere ka Nyanza, mu Murenge wq Rwabicuma mu Kagari ka Gacu, ariko avuga ko umudugudu atawibuka.
Ubushinjacyaha bwasomeye Nsabimana Callixte ibyaha 16
ashinjwa, birimo kurema umutwe w'ingabo zitemewe iterabwoba ku nyungu za
politiki, icyaha cyo gukora no kugira
uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba, kugambana
no gushishikariza abandi iterabwoba, ubwicanyi n'ubwinjiracyaha cy'ubwicanyi, gufata
bugwate n'ibindi.
Nsabimana Callixte kandi ashinjwa gushinga no kuyobora ishyaka FLN mu mwaka wa 2017, ryagiye rigaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda mu bihe n'ahantu hatandukanye mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.
Umutwe wa FLN uterwa inkunga na bimwe mu bihugu nk'u Burundi bwatanze inzira yo kunyuramo na Uganda yatanze intwaro, ugaterwa inkunga na zimwe mu mpunzi z'Abanyarwanda ziba mu bihugu bitandukanye.
Nsabimana Callixte yagiye yumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga yigamba ibitero yagabye mu Rwanda kandi ahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Muri Werurwe 2019 kandi, Nsabimana Callixte yabonanye na bamwe mu bagize igisirikare cy'u Burundi ndetse n'icya Uganda bagirana ibiganiro mu rwego rwo gushaka inkunga zo kugaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda.
Nsabimana Callixte yakoresheje inyandiko mpimbano ubwo yahabwaga urwandiko rw'inzira rw'igihugu cya Lesotho, akaba yararukoresheje mu bihugu binyuranye yagendagamo.
Impamvu zikomeye ubushinjacyaha bushingiraho buhamya ko Nsabimana Callixte yakoze ibyo byaha ni uko yabyemereye imbere y'urukiko ko yabikoze kandi ngo no mu bugenzacyaha naho yemeye ibyo byaha ashinjwa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru