Yanditswe Jul, 14 2020 09:09 AM | 28,747 Views
Nsabimana Callixte wiyise
Sankara ukurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe witwaje
intwaro, yireguye yemera ibi byaha anabisabira imbabazi.
Muri uru rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid 19, iburanisha ryatangiye ku isaha ya saa ine n'iminota itanu.
Uyu Nsabimana Callixte wiyise Sankara ashinjwa ibyaha 17. Ku cyaha cyo gushinga umutwe w’ingabo utemewe, Nsabimana Callixte wiyise Sankara yavuze ko yemera ko yabaye umuvugizi w'umutwe wa FLN, ariko ko atagize uruhare mu kuwushinga. Yavuze ko washinzwe taliki ya 16/06/2016 na Wilson Irategeka, we akaba yarawinjiyemo tariki ya 15 Nyakanga 2018. Iki cyaha yagisabiye imbabazi.
Yahishuye ko yabonanye na Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe w’iterabwoba wa RNC, maze asobanurira urukiko ko mu guhura na Kayumba Nyamwasa, yari kumwe n'abandi basore batatu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi maze Kayumba akababwira amagambo ashimangira ukuntu abarokotse jenoside bagomba kwitandukanya n'ubutegetsi bw'u Rwanda.
Akimara guhura na Kayumba, ngo yasabwe no kubonana na Patrick Karegeya mu rwego kwihutisha umugambi wo kugirira nabi abayobozi bakuru b'igihugu.
Urukiko rwabajije Nsabimana Callixte uburyo nk'umuntu wari ujijutse yemeye gukorana n'abashakaga guhungabanya umutekano w'u Rwanda, maze asubiza ko yabitewe n'uko ababimusabaga ngo yari abizeyeho imbaraga.
Ku bindi byaha birimo icyo gushaka ko abaturage bo mu majyefo n'igice cy'amajyefo y'uburengerazuba bw'u Rwanda bitandukanya n'ubutegetsi buriho, kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba, kuba mu mutwe w'iterabwoba, Kuba yarashakiye umutwe wa FLN abarwanyi akawutera inkunga y’amafaranga, icyaha cyo kugambana, ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi, gufata abantu bugwate, gukwirakwiza amakuru atari yo no kwangisha Leta abaturage n'amahanga, ibi byose Nsabimana Callixte wiyise Sankara yabyemereye urukiko ndetse anabisabira imbabazi.
Yanemeye ko yagize uruhare mu bitero byagabwe na FLN muri Nyaruguru na Nyamagabe mu majyepfo y’u Rwanda mu myaka ishize.
Ku cyaha cyo kwiha ipeti rya Majoro, yabwiye urukiko ko iri peti yarihawe n'abamuyoboraga barimo Irategeka Wilson kuko ngo atari kuba umuvugizi ari umusivile usanzwe bityo bamuha ipeti rya Majoro.
Aha urukiko rwamubajije niba yarigeze kuba umusirikare asubiza ko ari imyitozo gusa yaherewe hanze ndetse n'iyo yakoreye mu ngando ubwo yajyaga kwiga muri kaminuza y'u Rwanda.
Uyu munsi kandi mu rukiko hanagaragaye abantu batandatu baje gutanga ikirego, basaba indishyi z’akababaro ku byabo byangijwe mu bitero by’inyeshyamba za FLN zagabye ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 2018 cyane cyane mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe byanahitanye ubuzima bw’abaturage.
Urukiko rwasubitse iburanisha ahagana saa sita n’igice z’amanwa, rikazasubukurwa ku ialiki ya 10 Nzeri 2020.
Callixte KABERUKA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru