Yanditswe Dec, 25 2021 18:00 PM | 99,472 Views
Abaturage hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bizihirije Noheli mu miryango bavuga byabanejeje kuyisangira n’abana babo,binabarinda gukoresha ibirori no gutumira abandi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Amafunguro y’ubwoko butandukanye n’ibinyobwa biri mu byifashishijwe mukwizihiza umunsi mukuru wa Noheli mu miryango.
Ababyeyi bagiye banatanga impano ku bana babo.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko bizihije iyi Noheli mu muryango, barasangira ariko birinda gutumira no gukoresha ibirori mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19 gikomeje kwiyongera.
Ku rundi ruhande hari abatishoboye ndetse n’abo iyi Noheli yasanze bari mu bitaro. Hari bamwe mu babatekerejeho barabasura babaha ibiribwa,ibikoresho by’isuku ndetse n’impano z’abana.
Abahawe iyi noheli bashimira aba batekerejeho mu bitaro ngo kuko bibagarurira icyizere cy’ubuzima no kumva ko bazakira ubu burwayi.
Bungurubwenge John Umuyobozi w’umuryango Umusamariyamwiza avuga ko batekereje iki gikorwa cyo kwifatanya n’abari mu bitaro kuri uyu munsi wa Noheli mu rwego rwo kubahumuriza no kubagarurira icyizere cy’ubuzima.
Iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani yizihijwe mu gihe icyorezo cya COVID19 cyongeye kuzamuka.
Jean Paul TURATSINZE
Abaturage baragirwa inama yo kwirinda gusesagura mu minsi mikuru
Dec 25, 2021
Soma inkuru
Uko Noheli yizihijwe mu nsengero na kiziliya gatolika
Dec 25, 2021
Soma inkuru
Nyaruguru: Isura yo kwizihiza umunsi mukuru wa noheli mu cyaro
Dec 25, 2020
Soma inkuru
Abakora mu nzego z'ubuzima n'iz'umutekano barashimirwa ubwitange
Dec 25, 2020
Soma inkuru
Bamwe mu baturage baherutse gukurwa mu bishanga basanga iyo badakurwa mu bishanga imvura yaguye kuri ...
Dec 27, 2019
Soma inkuru
Ibitaro bitandukanye mu mujyi wa Kigali biratangaza ko hari umubare munini wabana bavukiye muri ibyo ...
Dec 26, 2019
Soma inkuru