Yanditswe Aug, 03 2022 16:55 PM | 79,448 Views
Niyomugabo Jean de Dieu, umusore w’imyaka 25 yihangiye umurimo wo gucura amasafuriya mu byuma bishaje, uyu mushinga watsinze mu irushanwa rya Youth Connect, igihembo yabonye cyamubereye umugisha ku buryo uyu munsi yabonye ubushobozi ashora miliyoni 5 Frw mu kuranguza ibinyobwa bitandukanye.
Avuga ko kandi hari miliyoni 8 Frw yatanze ku ruganda nk’ingwate kugira ngo yemererwe gukora ako kazi ko kuranguza.
Yagize ati "eta hari uburyo yanshigikiye, ndibuka mu mwaka wa 2019, nagize amahirwe nza muri ba innovators 50 babaye aba mbere ku rwego rw’igihugu, nabaye umwe muri abo nsohokeye Akarere ka Rubavu."
Niyomugabo mu myaka 6 amaze yikorera, afite aho atuye n’aho akorera, ibyo ashimira uruhare rwa leta mu iterambere rye n’urubyiruko muri rusange kuko idahwema gufasha urwihangiye umurimo ishyiraho uburyo butandukanye burushyigikira.
Ati "Ubu mwageze aho ndimo gukorera ndi mu bikorwa byo kuhubaka neza, kuko ndimo guteganya kugura n’imashini zirenze iyo nari mfite. Muri make ndashimira leta kuko ni umubyeyi kuba ivuga iti urubyiruko nihe rwagaragariza impano rufite kugira ngo rwigishe bagenzi barwo, ariya marushanwa nayo ni ikintu cyiza twashimira Leta."
Umurimo wo gukora amasafuriya Niyomugabo yahanze ndetse n’ubucuruzi bwawukomotseho byatanze akazi gahoraho ku bantu 7 bahembwa buri kwezi ibihumbi 390 by’amafaranga y’u Rwanda .
Ruth RWAGASORE
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru