AGEZWEHO

  • RIB ifunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Ni iyihe ntandaro y’ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID19 i Gicumbi?

Yanditswe Jan, 27 2021 09:42 AM | 8,012 Views



Mu gihe imibare y'abandura icyorezo cya COVID19 igenda yiyongera  mu turere dutandukanye, Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC kiratangaza ko gifite gahunda yo gutangira gupima abantu benshi ku rwego rw'utugari no mu turere no kongerera ubushobozi abaganga baho kugira ngo babashe guhangana na cyo.

Ni ahagana mu masaha ya saa tanu mu Mujyi wa Byumba ho mu Karere ka  Gicumbi. Witegereje neza, urabona urujya n'uruza rw'abaturage rutaharangwa haba no mu isoko;  kandi abaturage barubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19 haba ari ugukaraba intoki, kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera n'ibindi.

Gusa wakwibaza impamvu imibare y'abandura muri aka karere kimwe n'ahandi mu gihugu ikomeza kwiyongera. Bamwe mu baturage bo muri ako karere bagaragaza impamvu bakekako zirimo kubitera.

Igiraneza Danny ati ''Imbogamizi zigihari rimwe na rimwe ni abantu baba batumva ariko ugerereranije ku bantu basobanukiwe baririnda bikomeye.''

Mutabazi Ferdinand ati ''Niba ari abantu batwaye batubahirije amabwiriza bakagira uko babatwara bubahirije amabwiriza batabegeranyije n'iyo ntera ya metero ikaba irimo  kuko hari igihe usanga bafashe abantu nka 20 babashyize muri pandagari umwe yicaye hejuru y'undi  ukabona iruzuye irafunze kandi urebye ugasanga ari uko bakoze ikosa ryo kurenzaho iminota 30 mu gutaha bakabajyana ahantu hamwe bakicara begeranye.''

Simpunga Sinati

''Noneho tukibaza ngo ko habonetse abarwayi benshi ba Covid bakaba batumye abava mu ntara babapakira imodoka bakemera ko basubira iwabo bakabarekeye aho bari bakaba ariho babacungira bakabona uko babavura, urebye muri Kigali niba haravuyeyo nka 300 bataha Gicumbi harimo nka 30 bari barwaye urumva baba baranduje abandi bantu benshi.''

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix avuga ko hari zimwe mu mpamvu nyamukuru babona ziri gutera ubwiyongere bw’abaturage bandura COVID19 hashingiwe ku mbogamizi ako karere gahura na zo kuri ubu.

Ni izishingiye ku kuba gaturanye n'umupaka, guhana imbibi n'Umujyi wa Kigali, n'ifungura ry'amashuri kuko bakiriye n'abarimu bashya. Ariko avuga ko kuri ubu hari ingamba zafashwe zo kubikemura ku bufatanye n'izindi nzego za leta zirimo no gupima covid19 abambukiranya imipaka n'abinjira muri ako karere. 

Ati ''Hari abaturage bataha banyuze ku mupaka bavuye mu gihugu cya Uganda harimo n'abandi banyura mu nzira zitemewe, urwo rujya n'uruza harimo n'abandi baturage bacu bakeya dufata bashatse kwambuka umupaka abazwi ku izina ry'abarembetsi nubwo tugenda tubarwanya bagenda bagaragara mu bice byegereye umupaka, abo bose ni bamwe mu batuma icyi cyorezo cyiyongera mu karere ka Gicumbi. Nanone mu burasirazuba bw'akarere duhana imbibi n'Umujyi wa Kigali ufitemo abantu benshi...''

Ku kibazo cy'abaturage bavuga ko batwarwa kuri za Stade na station za polisi begeranye ku buryo bwatuma bandura, Bwana Felix, avuga ko bagiye gushaka vuba na bwangu uburyo nk'imodoka zibatwara mu buryo bwiza n'ubuwo kuri ubu atari benshi ngo bajye kwigishwa, bafatanyije n'inzego za leta harimo na Polisi y'u Rwanda. Hari kandi n'ubukangurambaga buri gukorwa mu buryo bwo guhererekanya amakuru.

Yagize ati ''Biradusaba natwe kongera ibikorwaremezo bidufasha muri ako kazi ko kureba ko ingamba zishyirwa mu bikorwa kuko twakoreshaga iyo modoka imwe noneho tube twashaka n'ubundi buryo twabatwara neza.. rero n'ahandi n'ubukangurambaga turimo gukora kugira ngo n'uwaturutse i Kigali ntiyumveko ataratanga amakuru cg umuryango we yumva ko arihisha ahubwo bagatanga amakuru bagapimirwa kuri centre de santé, tukamenya uko bahagaze, ubujyanama bugakurikiraho..''

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC Dr Edson Rwagasore, yemeza ko koko icyo cyibazo kikigaragara, akavuga ko kuri ubu hafashwe ingamba zijyanye no gutangira gupima no mu nzego z'ibanze hirya no hino mu turere kandi inzego z'ubuzima zirimo kongererwa ubushobozi bwo kuba zahangana na covid19.

Ati''Ni byo koko turi kubona imibare iri kwiyongera hirya no hino mu turere dutandukanye tw'igihugu ni na yo mpamvu twahaye ubushobozi ama-centre de santé yose kugira ngo nibura ashobore gupima..tugiye no gutangira iyindi gahunda yo gupima no mutundi turere kugirango biduhe ishusho y'uko icyorezo cyaba cyimeze; turimo guha n'ubushobozi abaganga bacu ku rwego rw'imirenge n'uturere kugirango barusheho kuvura abarwayi hakiri kare  no kugirango barebe abashoboye kuremba babohereze muri treatment center zacu ziri i Kigali.''

Nk’urugero imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko nko mu minsi mike ishize uhereye ku italiki ya 20 z’uku kwezi kugeza ku itariki ya 25 ;  Gicumbi ku italiki ya 25 yagize abantu banduye  64, kuri 23 igira 18, kuri 21 igira 27, kuri 20 igira 22.

Ni mu gihe kandi akarere ka Rulindo  ku itariki ya 25 yagize abantu 17, kuri 24 igira 11, kuri 21 igira 11, naho kuri 20 igira 13. Ni mu gihe kandi akarere ka Gatsibo ku itariki ya 25 kagize abantu 18, kuri 24 igira 13 ; kuri 22 igira 57; naho ku itariki ya 21 igira abantu banduye 57.

Minisiteri y’ubuzima ikangurira abaturwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda, zirimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, guhana intera no kwambara agapfukamunwa kandi neza.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #